AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mafoto : Perezida Kagame na Madamu we bakiriye abakuru b’ibihugu basangira ifunguro

Mu mafoto : Perezida Kagame na Madamu we bakiriye abakuru b’ibihugu basangira ifunguro
21-03-2018 saa 07:41' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 9869 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bakiriye banasangira ifunguro ry’umugoroba n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu ku ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange mu bihugu bya Afurika ‘Continental Free Trade Area’ (CFTA).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2018, muri Kigali Convention Center niho Perezida Kagame na Madamu we bakiriye aba bakuru b’ibihugu bategereje kwitabira inama iraba kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo habaye inama yiga kuri aya masezerano arashyirwaho umukono, Ubwo yafunguraga iyi nama yiga uko Africa yaba agace k’isoko rihuriweho, Perezida Kagame yagaragaje ko kudakorana ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize umugabane wa Afurika biri mu bikomeje kudidiza iterambere ry’’uyu mugabane.

Perezida Kagame yagaragaje ko ubucuruzi n’ ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri ku kigero kiri munsi ya 20%, avuga ko bihabanye cyane n’ibihugu bikize cyane ku Isi kuko byo usanga ubuhahirane hagati yabyo bukubye ubwacu inshuro zigera kuri enye.

Mu bakuru b’ibihugu baraye bageze mu Rwanda aho bitabiriye iyi nama harimo Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ; Perezida Idriss Déby wa Tchad ; Perezida Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores ; Perezida João Lourenço wa Angola ; Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti ; Omar el-Béchir wa Sudani ; Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritanie ; Filipe Nyusi wa Mozambique ; Macky Sall wa Senegal ; Adama Barrow wa Gambie ; Ali Bongo Ondimba wa Gabon ; Nana Akufo-Addo wa Ghana ; Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville ;

Uretse ba Perezida, hanaje Minisitiri w’Intebe wa Guinée équatoriale, Ricardo Mangue Obama Nfubea ; Minisitiri w’Intebe wa Algeria, Ahmed Ouyahia na Minisitiri w’Intebe wa Maroc, Saâdeddine El Othmani.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA