Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’ u Rwanda (RDF), Paul Kagame yaganiriye n’abasirikare bakuru bari kumwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ingabo.
Perezida Kagame yaganiriye n’aba basirikare bakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2020, ku biro bikuru bya Minisiteri y’Ingabo biherereye ku Kimuhurura mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro rivuga ko “Uyu munsi ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo, Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru muri RDF ndetse n’abakozi.”
Ntihatangajwe impanuro zatangiwe muri iyi nama Umukuru w’Igihugu ari nawe Mugaba Mukuru w’Ingabo w’Ikirenga yagiranye n’Abasirikare bakuru.