Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro ya Nirere Madeleine uherutse kugirwa Umuvunyi Mukuru amusaba kwimakaza gukorana n’izindi nzego mu kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera ndetse n’inzego zishobora kubarenganura mu gihe barenganye.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ugushyingo 2020, iyobowe na Perezida Kagame niyo yashyize mu nshingano Nirere wagiyeho asimbuye Anastase Murekezi.
Kuva Urwego rw’Umuvunyi Mukuru rwajyaho uyu mushya ni uwa Kane nyuma ya Tito Rutaremara, Aloysie Cyanzayire ndetse na Anastase Murekezi wasimbujwe na Nirere Madeleine.
Perezida Kagame yamusabye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage no kubasobanurira uburenganzira bwabo ndetse n’amategeko abarengera.
Yagize ati “By’umwihariko urwego rw’Umuvunyi turifuza ko rwakongera imbaraga mu kwigisha abanyarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera bakayamenye ndetse n’izindi nzego bashobora kwiyambaza igihe bahuye n’akarengane kandi bagana n’urwego rw’Umuvunyi.”
Yakomeje agira ati “Uko kwigisha gutangirira mu ndangagaciro zacu nk’abanyarwanda kandi kukagendera ku mategeko. Ugereranyije ku Isi ntabwo igihugu cyacu gihagaze nabi, urebye twahera ku byiza biriho, tugakumira ibibi kugira ngo bitaba.”
Nirere wagizwe yakoze inshingano zitandukanye kandi zikomeye cyane ko hagati ya 2000-2003 yari Umujyanama w’Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho mu bijyanye n’Amategeko.
Yabaye Umunyamabanga Mukuru muri Sena ushinzwe ibijyanye n’Amategeko ndetse n’Ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko.
Yari amaze imyaka umunani [manda ebyiri], ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere, afite kandi impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko Mpuzamahanga ndetse n’Ubutabera Nshinjabyaha.
Nirere warahiriye kuba Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase
Perezida Kagame yamuhaye umukoro wo gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera