Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Uganda aho agiye kugirira uruzinduko rw’umunsi umwe mu rwego rw’akazi aho agomba kugirana ibiganiro na Yoweri Museveni wa Uganda. Akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu (Village Urugwiro) Perezida Kagame wageze muri Uganda muri iki gitondo cyo ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018, biteganyijwe ko aragirirayo uruzinduko rw’umunsi umwe aho aragirana ibiganiro na Yoweri Museveni uyobora Uganda.
Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko muri Uganda nyuma y’iminsi micye Perezida Museveni asubitse igitaraganya urugendo yari kugirira mu Rwanda, aho yari kwitabira Inama ikomeye ya AU yari yabereye i Kigali yanasinyiwemo umushinga w’isoko rihuriweho muri Afurika.
Perezida Museveni kandi yasubitse urugendo rwe habura amasaha macye ngo atege indege nk’uko byari biteganyijwe, ndetse n’itsinda ryari kumuherekeza mu nama ryari ryamaze kugera i Kigali ryahise rihamagazwa igitaraganya.
Ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda byari bimaze iminsi bivugwa, aho ubutegetsi bwa Uganda bwakunze gushyirwa mu majwi ku gukora ibikorwa byo guhohotera bamwe mu banyarwanda bahaba, ku buryo bamwe bafatwa bagafungwa bakanakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.
AMAFOTO : Village Urugwiro