AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Murangwa Ndangiza Hadidja niwe musenateri watorewe gusimbura Uwamurera Salama

Murangwa Ndangiza Hadidja niwe musenateri watorewe gusimbura Uwamurera Salama
3-10-2019 saa 11:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6089 | Ibitekerezo

Ihuriro ry’ imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019 ryatoreye Murangwa Ndangiza Hadidja kuba umusenateri.

Ni nyuma y’ uko Urukiko rw’ Ikirenga rwanze Uwamurera Salama wari watoranywe na Nkusi Juvenal.

Murangwa Ndangiza Hadidja ni inzobere mu bijjyanye n’ imisoro n’ amategeko akaba afite uburambe mu kazi k’ ubujyanama mu byerekeye imisoro.

Murangwa Ndangiza Hadidja yakoze mu bigo bya Leta bitandukanye birimo Banki nkuru y’ igihugu BNR, Mu bwishingizi bwa gisirikare MMI, no mu Kigo cy’ igihugu kita ku Buzima RBC.

Afite imyaka 44 y’amavuko, ni umunyamategeko, afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, akaba yari asanzwe mu nama y’ubuyobozi ya Banki Nkuru y’u Rwanda.

Salama Uwamurera wangiwe n’ Urukiko rw’ Ikirenga akora mu karere ka Rusizi ashinzwe kwandika inyemezabwishyu.

Umuvugizi w’ Ihuriro ry’ imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda Hon. Christine Mukabunani yavuze urukiko rw’ ikirenga rwababwiye ko impamvu rwanze ko Uwamurera Salama aba umusenateri ari uko adafite ubunararibonye buhagije.

Iri huriro ryitoramo abantu babiri rishaka ko bazaba abasenateri, ariko urukiko rw’ ikirenga nirwo rufite inshingano yo kwemeza abatowe n’ ihuriro rw’ imitwe ya politiki.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA