Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Museveni yaje imuzaniye ubutumwa.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 Perezida Kagame yakiriye iyi ntumwa ya Perezida Museveni.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, bugira buti “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uyu munsi yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare wamuzaniye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Yoweri Museveni.”
Muri iki gihe hakomeje kunugwanugwa ko mu bihe bya vuba hagiye gusubukurwa ibuganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wajemo kidobya guhera mu mwaka wa 2017.
Mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda no mu karere muri rusange,Uganda yari yahawe igihe ntarengwa cyo kuba yakemuye ibibazo yashinjwaga n’u Rwanda hanyuma abakuru b’ibihugu bagaterana ariko iki cyorezo cyishe inama yari iteganyijwe.
Mu gukemura ibyo bibazo, habaye ibiganiro bihuza Abakuru b’Ibihugu n’ibihuza intumwa za Leta z’ibihugu byombi bikaba byaranitabiriwe n’abahuza Perezida Etienne Tshisekedi wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ndetse na Perezida João Lourenço wa Angola.
Nubwo kuva mu 2019, Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yatumijwe mu gucoca ibyo bibazo, Uganda ntiyigeze igaragaza aho igeze mu gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.
U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.
Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.