AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mvuga ukuri abo kuriye bakanyita maneko, ikigarasha, ko nahemukiye Diane Rwigara - Mugabe

Mvuga ukuri abo kuriye bakanyita maneko, ikigarasha, ko nahemukiye Diane Rwigara - Mugabe
3-03-2021 saa 10:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3728 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Robert Mugabe, avuga ko kuba abantu bamwe bamwita maneko, abandi bakamwita ikigarasha ndetse hakaba n’abarakara bakavuga ko yahemukiye Diane Rwigara agashyira hanze amafoto yambaye ubusa, kimwe n’abagaruka ku byaha yashinjwe byo gusambanya abana ariko bikamuhanagurwaho, byose ababivuga ngo bakaba babiterwa n’ukuri aba yavuze kukabarya bagashaka kumwihimuraho bamuharabika.

Ibi Robert Mugabe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, asobanura ko Abanyarwanda benshi babaye ibisenzegeri kubera amateka yaranze u Rwanda. Aha asobanura ko imyaka irenga 26 ishize Jenoside ihagaritswe, hari abashobora kumva ko ari myinshi nyamara ngo ni micye kuburyo abayirokotse bakibana n’ibikomere yabasigiye ku mutima.

Robert Mugabe kandi avuga ko umwana wabyirutse asanga se afungiye kuba yarakoze Jenoside, nawe yakuranye uburakari, agahinda n’ipfunwe kuburyo nawe ari igisenzegeri cy’amateka. Anagaruka ku basirikare bahagaritse Jenoside, bibuka bagenzi babo baguye ku rugamba cyangwa nabo muri bo hakaba abafite ubumuga bakuye ku rugamba.

Robert Mugabe asobanura ko hari nk’ababuriye ababyeyi cyangwa abandi bo mu miryango yabo mu nkambi za Mugunga n’ahandi mu mashyamba ya Kongo, abo bose mu ngeri zitandukanye bakaba babana n’ibikomere bituma iyo avuze ukuri uruhande runaka rudashimishijwe na ko rumuharabika ari nabyo bituma bamwe bamwita maneko abandi bakamwita urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nyamara ngo ibyo byose nta na kimwe cy’ukuri.

REBA VIDEO ABISOBANURA BYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA