AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nagiye impaka n’abantu ndababwira nti ahubwo mfite bombe ngiye gukora - Karasira Aimable

Nagiye impaka n’abantu ndababwira nti ahubwo mfite bombe ngiye gukora - Karasira Aimable
6-11-2020 saa 13:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5984 | Ibitekerezo

Karasira Aimable wamenyekanye nk’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ariko akaza kwirukanwa, anazwi nk’umuhanzi w’umuririmbyi. Avuga ko abantu bamugishije impaka bavuga ko nta kintu ashobora kuririmba cyiza ku Rwanda, akabahakanye akababwira ko agiye kubatungura akabaratira igihugu cyamubyaye.

Ibi Karasira Aimable yabitangarije Ukwezi TV nyuma yo gushyira hanze indirimbo irata ibyiza by’u Rwanda, aho avuga ko abantu bamufata nk’uwanga igihugu nyamara atari byo. Avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza kinyura abagituye n’abanyamahanga bityo akumva byari binakwiye ko ahimba iyo ndirimbo ibishimangira.

Mu kiganiro twagiranye, Karasira yavuze ko indirimbo ye nshya ikoze mu njyana gakondo, ibyo ivuga ari ibintu buri wese yagakwiye kumva ndetse ko n’abarwanya ubutegetsi babiterwa n’uko igihugu barwanira babibona ko ari cyiza. Yanavuze ko kuririmba u Rwanda atari ukuririmba ubutegetsi, gusa anavuga ko n’ubwo abantu babyumva ukwabo, we yemera ko n’iyo anenga ikintu runaka cyakozwe n’ubutegetsi bitavuga ko hatari byinshi ashima byiza byakozwe.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA