AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nahanuriye Perezida Kagame iby’abazamukorera Coup d’Etat- Daniel uvuga ko yafunzwe kabiri agiye mu Urugwiro

Nahanuriye Perezida Kagame iby’abazamukorera Coup d’Etat- Daniel uvuga ko yafunzwe kabiri agiye mu Urugwiro
7-06-2021 saa 09:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2883 | Ibitekerezo

Rukeramihigo Daniel uvuga ko ari umuhanuzi akaba ari n’umwanditsi w’ibitabo, avuga ko yahanuriye Perezida Paul Kagame iby’abazashaka kumuhirika ku butegetsi [Coup d’Etat] ndetse akaza no gufungwa inshuro ebyiri azira ubwo buhanuzi bwe.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, yavuze ko ubu ashaka kumenyesha abantu ubuhanuzi afite kugira ngo bamenye ikibategereje, baba babyemera cyangwa ntibabyemere ariko ko we yifuza kugeza ku bantu ubwo butumwa yahawe n’Imana.

Rukeramihigo Daniel yandikiye Perezida Kagame Paul amabaruwa arimo iyo ku wa 15 Mata 2019 imumenyesha iby’abashakaga kumuhirika ku butegetsi.

Avuga ko mbere y’iriya tariki yanagiriyeho ku biro by’Umukuru w’Igihugu, yari aryamye akaza kwerekwa Perezida Kagame yagiye ahantu habaye ibirori hakaza kugotwa n’ingabo ariko hakaza kuza izindi zizirwanya ndetse zikazinesha.

Avuga ko nyuma umwuka wera wamujyanye ahandi hantu hari za ngabo zari zagose Perezida zari zaneshejwe ndetse ngo zikaza kwicwa.

Rukeramihigo Daniel uvuga koi bi yeretswe ari ihirikwa ku butegetsi ryageragejwe gukorerwa Perezida Kagame, ngo bwarakeye ahita abyandika ajyana ibaruwa ku biro by’umukuru w’Igihugu kuri Village Urugwiro.

Avuga ko muri iyi baruwa, yatangiye ashimira Perezika Kagame aho agejeje u Rwanda igakomeza imumenyesha ko hari umusirikare mukuru uzagerageza kumukorera Coup d’Etat ariko ntabigereho kandi uzabigerageza n’abo azakoresha bagafatwa bakanicwa.

Uwo munsi ngo yaragiye arataha ariko aza gusubirayo ku itariki 04 Kamena 2019 agiye kwibutsa ibya buriya buhanuzi bwe, aza guhita afungwa ariko akavuga ko na byo yari yarabyeretswe ndetse yareretswe n’aho azafungirwa uko hazaba hameze ndetse n’igihe azahamara.

Intambara ya Uganda n’u Rwanda

Uyu uvuga ko ari Umuhanuzi kandi ngo yaje guhanurirwa iby’intambara izahuza u Rwanda na Uganda.

Avuga ko yaje kwerekwa Ingabo za Uganda zifatanyije n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bazishyira hamwe bagatera u Rwanda ariko ko igihugu cya Uganda ari cyo kizabihomberamo.

Ngo ubu buhanuzi na bwo bwatumye yandikira Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda amumenyesha iby’ubu buhanuzi ngo akamubwira ko nubwo ari we uzashoza iyi ntambara ariko igihugu cye kizahazaharira.

Rukeramihigo Daniel avuga ko iyi ntambara izahuza u Rwanda na Uganda itaraba ahubwo ko izaba mu bihe biri imbere.

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA