Gatabazi Jean Marie Vianney wahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye imbabazi Perezida Kagame ndetse n’Umuryango wa FPR –Inkotanyi ku kintu cyose yategushyeho.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ba Guverineri, uw’Amajyepfo n’uw’Amajyaruguru bahagaritswe ku mirimo yabo kugira ngo babanze bisobanure ku byo bakurikiranyweho, iyi baruwa yasohotse mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2020.
Mu butumwa Gatabazi yanditse kuri twitter yavuze ko ashimira Perezida Paul Kagame wamugiriye ikizere akaba yari amaze imyaka ibiri n’amezi 9 ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Uyu munyapolitiki wahoze ari umudepite mbere y’uko agirwa guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakomeje avuga ko ashimira abaturage b’iriya Ntara bamubaye hafi, akishimira n’ibyo yari amaze kugeraho muri kiriya gihe.
Mu butumwa bwe Gatabazi yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame n’ ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda RPF-Inkotanyi.
Yanditse ati “Ndasabira imbabazi icyo ari cyo cyose cyagutengushye Nyakubahwa Paul Kagame, na RPF-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje indi paji y’ubuzima bwanjye nkakomeza gukorera igihugu mu bushobozi bwanjye bwose, kandi nzakomeza kuba indahemuka igihe cyose kuri Nyakubahwa Perezida na RPF !”.
Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru muri Kanama 2017, umwanya yahawe avuye mu Nteko Ishinga Amategeko aho yari Umudepite.