Umunyapolitiki akaba n’Umusesenguzi, Dr Christopher Kayumba avuga ko atumva ukuntu umukozi ushinzwe gukora amasukuru mu kigo cya Leta yarusha umushahara umwarimu kandi Leta igahinduikira ikavuga ko ishaka uburezi bufite ireme.
Uyu munyapolitiki wanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko Politiki y’Uburezi mu Rwanda igifite ibibazo bikomeye.
Dr Kayumba avuga ko ireme ry’uburezi rigomba kugirwamo uruhare n’abantu banyuranye barimo ababyeyi n’abarezi ariko ko izi mpande zombie zigifite ibibazo.
Uyu musesenguzi wagarutse ku bibazo byinshi bicyugarije ireme ry’uburezi, yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye bishingiye ku kuba abarezi badashyirwa imbere kandi ubundi ari bagakwiye kwitabwaho ahubwo agaciro kagahabwa abandi.
Ati “Umuntu ukubura muri Rwanda Revenue uremuhemba menshi kurusha umwarimu kandi ngo urashaka gushyiraho uburezi bushingiye kuki ? Ku bumenyi. Umushoferi mu kigo cya Leta agahembwa menshi kurusha umwarimu ariko ngo politiki yawe ni ugushyiraho ubukungu bushingiye ku bumenyi.”
Agaruka ku banyafurika bajya guhaha ubumenyi ku yindi migabane ariko igihe barangije ntibasubire mu bihugu byabohereje, yavuze ko akenshi biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kuba baba bareba uko abandi bakoze bafatwa mu bihugu byabo.
Ati “Niba umwarimu hano ufite Doctorat mur medecine ahembwa ibihumbi 800 by’amanyarwanda ariko mugenzi we biganye hariya muri America bakamuhemba ibihumbi 6 by’amadolari ku kwezi […] urumva azaguma hehe ?”
Dr Kayumba avuga ko mu bindi bihugu byateye imbere umwarimu afatwa neza ku buryo “Igihugu kirirwa kimushimira, abayobozi birirwa bamushimira, ntabwo bamubona nk’aho bamugiriye impuhwe.”
IKIGANIRO KIRAMBUYE
UKWEZI.RW