Prof Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wakuweho mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame wari waramugiriye icyizere cyo kuba umwe mu bagize Guverinoma ye.
Impinduka zakozwe muri Guverinoma no mu miyoborere y’abagize izindi nzego kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, zasize Prof Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akuwe muri Guverinoma asimbuzwa Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Prof Shyaka Anastase wanyujije ubutumwa kuri Twitter ye, yashimiye Perezida Kagame wari waramugiriye icyizere akamushyira muri Guverinoma ye.
Yagize ati “Ni ishema rikomeye kuba umwe mu bagize Guverinoma ya HE PaulKagame, wahesheje u Rwanda agaciro gahambaye ku isi yose, kubera ubudasa bwe. Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, icyizere n’ubuntu mwangiriye ; n’amahirwe mwampaye. Ni isoko idakama.”
Prof Shyaka Anastase wari umaze imyaka itatu ari minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko yiteguye “gutanga umusanzu ntizigama, mu buryo ubwo aribwo bwose, mu kubaka no guteza imbere Igihugu cyacu.”
Yaboneyeho kandi guha ikaze no kwifuriza ishya n’ihirwe Gatabazi Jean Marie Vianney umusimbuye.
Yagize ati “Ndifuriza ishya n’ihirwe, imirimo myiza Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney unsimbuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.”
UKWEZI.RW