Uburyo abaturage b’u Rwanda bamuririmba, uburyo rubanda bamurata bakamushima imiyoborere myiza no guca akarengane, uburyo amahanga amutangarira ndetse ibikombe n’imidari akabihabwa kenshi, bituma afatwa na benshi mu Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga, nk’umuntu w’icyitegererezo kuri bo bafatiraho urugero (Role Model).
Ariko se ubundi, uyu muyobozi benshi bafata nk’icyitegererezo, buriya we kuri iyi si ya Rurema, mu bariho ubu n’ababayeho mu myaka yashize, mu bo yabonye n’amaso ye n’abo yumvise mu mateka, ninde koko yaba afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe ? ... Ibi byose ni ibibazo abantu benshi bashobora kwibaza, cyane ko iyo umuntu akunzwe kandi afatirwaho urugero, abo bamufatiraho urugero nabo baba bafite amatsiko yo kumenya abo nawe afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe.
Mu minsi ishize, mu Rwanda hari harimo kubera inama ya "World Economic Forum". Mu bagize amatsiko yo kumenya uwo Perezida Paul Kagame afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe, harimo n’abateguye iyi nama mpuzamahanga yaberaga i Kigali kuva tariki 11 kugeza tariki 13 Gicurasi 2016, ndetse nyuma yayo mu bibazo yabajijwe n’iki kikaba kirimo.
Mu gusubiza, Perezida Paul Kagame yagize ati : "Nagiye nigira ku bintu bitandukanye kuruta uko nigira ku bantu bihariye ku giti cyabo. Ariko, hari abantu b’ibihangange, mu bice bitandukanye by’isi. Ubona hari abantu b’igitangaza bakoze ibintu byiza, bikagira impinduka ku batuye isi bose. Gusa njye nigira ku bintu biba birimo kuba (cyangwa ibyabaye), ibibazo bibaho n’uburyo bishakirwa ibisubizo, aho gukora ibintu nigana gusa umuntu umwe runaka"
Mu bihanganye byabaye ku isi,dusangamo Mandela,Gandhi,Luther King,etc...Ariko se muzi umuntu ukomeye kurusha abandi wabayeho ?Nta wundi ni YESU.Yazuye abantu,akiza abaremaye n’abahumye,etc...Niwe uzazura abantu bapfuye bumvira Imana ku munsi w’imperuka,abahe ubuzima bw’iiteka.Niwe wabyivugiye muli Yohana 6:40.Niba dushaka kuzazuka kuli uwo munsi,Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho guhera mu byisi gusa.Soma Matayo 6:33.