AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nta pfunwe mfite kuko umuyobozi agomba kubazwa inshingano- Gitifu wafunzwe akaza kurekurwa akanasubizwa mu kazi

Nta pfunwe mfite kuko umuyobozi agomba kubazwa inshingano- Gitifu wafunzwe akaza kurekurwa akanasubizwa mu kazi
19-03-2021 saa 11:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1802 | Ibitekerezo

Niyobuhungiro Obed yahawe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Kayumbu mu Karere ka Kamonyi nyuma y’igihe agizwe umwere ku byaha yashinjwaga byo kunyereza amabuye y’agaciro, avuga ko nta pfunwe yatewe no kuba yarafunzwe kuko ari ibisanzwe ko umuyobozi yabazwa inshingao cyangwa agakorwaho iperereza.

Niyobuhungiro Obed mbere y’uko afungwa, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba.

Uyu mugabo wari umaze amezi atatu afunzwe, yarekuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge tariki 26 Gashyantare nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwarabuze ibimenyetso ku byaba bibiri ari byo kurigisa amabuye y’agaciro na Ruswa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwamusubije mu kazi, buvuga ko bwamusubije mu kazi kuko abyemererwa n’itegeko ndetse ko azahembwa umushahara wose atari yarahembwe ubwo yari afunze.

Niyobuhungiro wasubijwe mu kazi kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, avuga ko nta kinegu abona ku kuba yarafunzwe kuko umutu wese ufite ibyo akekwaho aba agomba kubibazwaho.

Yagize ati “Njye nta pfunwe mfite kuko ni ibisanzwe ko umuyobozi agomba kubazwa inshingano cyangwa ibyo agomba gutangaho amakuru no gusobanura.”

Avuga ko yishimiye kuba Ubutabera bwarashishije bukamugira umwere by’umwihariko n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikaba zamusubije mu kazi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA