Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022 nibwo mu murenge wa Nyamirambo habaye Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ahatanzwe ubuhamya bushimangira inzira y’umusaraba abarokokeye i Nyamirambo banyuzemo ndetse n’urupfu rw’agashinyaguro abishwe bapfuye.
Ni umuhango wabereye mu mbuga ya Paruwasi yitiriwe mutagatifu Karoli Lwanga, ukaba witabiriwe n’abantu batandukanye mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, abikorera, abahagarariye amadini n’amatorero n’imbaga y’ababuriye ababo muri Nyamirambo kimwe n’abarokokeye mu bice bitandukanye by’umurenge wa Nyamirambo.
Muri uyu muhango, uwitwa Mukasa Joseph benshi bita Rasta, yatanze ubuhamya bwakoze benshi ku mutima aho yasobanuye mu buryo burambuye inzira y’umusaraba yanyuzemo kimwe n’abandi barokokeye i Nyamirambo, anasobanura uburyo abiciwe muri uyu murenge mu bice bitandukanye bishwe urupfu rubi kandi bamwe bakicirwa aho bari bizeye ko bashoboraga kubona ubuhungiro bibwira ko bahungiye mu nshuti n’abavandimwe.
Mukasa Joseph ni umwe mu barokokeye i Nyamirambo
Mu bandi batandukanye batanze ibiganiro byagarukaga ku bukaba bwa Jenoside binashimangira ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA zayihagaritse zikanabohora igihugu, harimo abayobozi ku rwego rw’umurenge wa Nyamirambo, urw’akarere ka Nyarugenge ndetse n’urw’Umujyi wa Kigali.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage n’ubukungu, Madame URUJENI Martine. Mu ijambo rye yavuze muri rusange ko Jenoside yakoranywe ubugome mu mujyi wa Kigali aho abasirikare barindaga Perezida bishe mu bice bitandukanye by’umujyi abahunga benshi bagahungira i Nyamirambo bizeye ko bashobora kuharokokera, nyamara abatari bacye nabo bakaza kwicirwa aha i Nyamirambo nko muri Paruwasi yitiriwe Karoli Lwanga, muri St Andre n’ahandi.
Madame URUJENI Martine, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu
Madame URUJENI Martine yasobanuye ibimenyetso bishimangira ko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa biturutse kuri Politiki mbi yabibaga amacakubiri, ariko anashimangira ko kuba hari abarokotse batanga ubuhamya bw’ibyabaye bizaba intwaro ikomeye izafasha mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
REBA VIDEO Y’UMUHANGO WOSE HANO :