AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyuma ya Habitegeko, Guverineri w’Amajyepfo n’uw’Iburasirazuba nabo bahuye na bagenzi babo b’i Burundi

Nyuma ya Habitegeko, Guverineri w’Amajyepfo n’uw’Iburasirazuba nabo bahuye na bagenzi babo b’i Burundi
25-10-2021 saa 13:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1861 | Ibitekerezo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, n’uw’iy’Amajyepfo, Kayitesi Alice uyu munsi bahuye na bagenzi babo b’Intara ya Kirundo n’uw’iya Muyinga mu Burundi kugira ngo baganire ku migenderanire y’batuye u Rwanda n’u Burundi by’umwihariko muri ziriya Ntara.

Uku guhura kwa Ba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo zo mu Rwanda ndetse n’ab’iza Kirundo na Muyinga mu Burundi, bibaye nyuma y’igihe gito Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois ahuye na mugenzi we Col Bizoza Carême w’Intara ya Cibitoke.

Muri ibi biganiro byabaye tariki 15 z’uku kwezi k’Ukwakira, Habitegeko Francois ahuye na mugenzi we Col Bizoza Carême biyemeje kuzajya bahura buri mezi atandatu mu rwego rwo kuzahura imigenderanire y’abatuye ziriya Ntara.

Aba Baguverineri bahuriye ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke mu Gihugu cy’u Burundi.

Ibiganiro by’uyu mundi byahuje ba Guverineri b’Intara y’Amajyepfo, Iburasirazuba (Rwanda) n’ab’Intara za Kirundo na Muyinga (Burundi) byo byabereye ku mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera mu Rwanda.

Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’abayobozi b’Uturere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Gisagara na Nyanza ndetse n’abayobozi ba za Komini ziri zihana imbibi n’u Rwanda mu Burundi muri ziriya Ntara (Kirundo na Muyinga).

Ni ibiganiro na byo bigamije kuzahura imigenderanire y’abatuye biriya bice yazambijwe n’igitotsi cyavutse hagati y’u Rwanda n’u Burundi muri 2015.

Ibihugu byombi bikomeje kugaragaza gushakira umuti iki gitotsi aho bikomeje guhererekanya abo mu mitwe irwanya ubutegetsi bwa buri Gihugu nka bimwe mu byatumye ibi bihugu bigirana ibibazo.

Mu cyumweru gishize tariki 19 Ukwakira 2021, u Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN urwanya u Rwanda bafatiwe ku butaka bwa kiriya gihugu cy’abaturanyi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA