AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Papa Francis yakiriye Perezida Kagame i Roma. Ese noneho yaba agiye gusaba imbabazi ?

Papa Francis yakiriye Perezida Kagame i Roma. Ese noneho yaba agiye gusaba imbabazi ?
20-03-2017 saa 13:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5714 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yageze i Roma mu gihugu cy’u Butaliyani ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017, akaba yabonanye n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose, Papa Francis, ari nawe wamutumiye i Vatican ngo baganire ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika. Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Perezida Kagame atanngaje ko atumva ukuntu Kiliziya isaba imbabazi abakoze ibyaha biciriritse ariko ntazisabire abakoze Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame na Papa Francis bagomba kuganira ku bijyanye n’imibanire y’ibihugu byombi. Mu masaha ya saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017, nibwo ibiro bya Perezida byagaragaje bwa mbere amafoto ya Perezida Kagame na Papa Francis.

Ikibazo cya Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda kijyanye n’impamvu itasabye imbabazi, cyagarutsweho mu nama y’Umushyikirano iheruka kuba. Depite Gatabazi Jean Marie Vianney yari amaze kuvuga ko atumva impamvu Kiliziya Gatolika idasaba imbabazi nk’ikigo ahubwo bamwe mu bayobozi bakaba ari bo bafata iya mbere bakazisaba ku giti cyabo, hanyuma Umuvugizi w’Inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, asobanura impamvu Kiliziya gatolika nk’urwego idasaba imbabazi kuko we atazi aho Kiliziya yigishije abayoboke bayo gukora ubwicanyi.

Yagize ati “[….] Jenoside ntabwo ari kiliziya Gatolika yayiteguye, ntabwo ari kiliziya gatolika yatanze intwaro, niyo mpamvu twasabiye imbabazi abakiristu bakoze Jenoside kandi twumvaga kuri twebwe bisa n’ibigarukiye aho.”

Musenyeri Philipo Rukamba asobanura impamvu kiriziya itasaba imbabazi kuko itakoze Jenocide

Yakomeje avuga ko hari abantu bafite imyumvire y’uko ari Kiliziya yakoze Jenoside ariko ko atari ko bimeze. Gusa Musenyreri Rukamba yemeje ko hari aho Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yasabye imbabazi ariko yongeraho ko bititiriwe Kiliziya ngo bivugwe ko ari Kiliziya yafashe abana.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akimara kumva ubusobanuro bwa Musenyeri Rukamba, yagaragaje ko atanyuzwe maze avugako ibisobanuro atanze bidasobanutse.

Perezida Kagame yagize ati “[…] Igihagurutsa Papa akajya gusabira imbabazi ahantu runaka, abantu bakoze icyaha ba ‘institution’ atari yo yabatumwe , ariko akajya kubisabira imbabazi, yabikoze na hano. Papa niba asabira imbabazi abantu bo mu rwego ayoboye bafashe abana ku ngufu, abakoze ibindi byaha bitandukanye kuki atazisabira abakoze Jenoside ?”

Perezida Kagame yakomeje atanga ingero z’aho Papa yagiye asabira abayoboke ba Kiliziya imbabazi bagiye bakora ibyaha nko muri Amerika, Ireland, Austraria n’ahandi hatandukanye ariko akaba atumva impamvu no mu Rwanda bitakorwa mu gihe ari naho hakorewe ibyaha ndengakamere.

Gusa Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta we ushinja Kiliziya Gatolika gukora Jenoside nk’urwego, ahubwo ko yakozwe na bamwe mu bayoboke bayo. Aha yanaboneyeho gusaba ko iki kibazo cyakomeza kuganirwaho kuko kitahita gikemukira muri iyi nama y’Umushyikirano.

Nyuma y’amezi macye ibi bigarutsweho, abantu benshi biteze ko Papa Francis wagiye agezwaho kenshi ubutumwa asabwa gusaba imbabazi binyuze mu ntumwa ze mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga, ashobora kubigarukaho byaba ngombwa akaba yanasaba imbabazi mu izina rya Kiliziya Gatolika ayoboye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA