Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA kiratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021, kizagirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame.
Mu itangazo ryatangajwe n’iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nzeri 2021.
Iri tangazo rirarika abantu kuzakurikirana iki kiganiro, rigira riti “Tubararikiye Ikiganiro cyihariye Perezida Paul Kagame azagirana na RBA ku Cyumweru. Iki kiganiro kizanyura ku bitangazamakuru byacu no ku mbuga nkoranyambaga guhera 11:00.”
Umwaka uruzuye Perezida Kagame agiranye ikiganiro na RBA aho yaherukaga kuganiro n’iki Kigo tariki 06 Nzeri 2020 nabwo hari ku Cyumweru.
Muri iki kiganiro cyabaye ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange yari ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, Perezida Kagame yagaragaje uburyo u Rwanda rwari ruriho ruhangana n’ingaruka z’iki cyorezo by’umwihariko kongera kuzahura ubukungu.
Icyo gihe kandi icyo kiganiro cyabaye nyuma y’igihe gito hafashwe Paul Rusesabagina Paul uregwa kuyobora ibikorwa by’iterabwoba birimo ibitero byagabwe mu Ntara y’Amajyepfo bigahitana bamwe mu Banyarwanda.
Perezida Paul Kagame yagarutse ku byariho bivugwa n’amahanga muri icyo gihe aho byashinjaga ubuyobozi bw’u Rwanda gushimuta uriya mugabo wagizwe intwari n’amahanga, avuga ko kuba yaba intwari cyangwa akabigirwa bidashobora kumukuraho kuryozwa amaraso y’Abanyarwanda yaba amuri ku biganza.
Icyo gihe yagize ati "Hari iyitwa FLN murayizi, hari MRCD. Hari ubwo kimwe kiba ikindi cyangwa byose hamwe, akitwa ko ari umuyobozi wabyo, akitirirwa ibikorwa by’iyo mitwe kandi akanabyigamba. Aho hari ikibazo agomba gusubiza ! Kugisubiza kandi byo azagisubiza.”
Yakomeje agira ati “Haba hari abamukoresha b’i Burayi, bo muri America,.. iyo bigeze aho ngaho ibyo bamufasha cyangwa ibyo bagira bate byo kwiyita amazina y’ibitangaza ibyo ntacyo bitwaye, ariko ibyo kwica Abanyarwanda, kubabuza amahoro, amaraso y’abanyarwanda afite ku ntoki ze kubera ibyakozwe n’iyo mitwe navugaga ibyo ni ibigomba gusubizwa byanze bikunze.”
Iki kiganiro kizaba kuri iki Cyumweru cyo kigiye kuba mu gihe u Rwanda rukataje mu bikorwa byo gutanga inkingo za COVID-19 bitanga icyizere cyo kurandura iki cyorezo.
Iki kiganiro kandi kibaye mu gihe Perezida Kagame Paul yujuje imyaka ine muri manda ye y’imyaka irindwi yatorewe muri 2017.
Ni imyaka yaranzwe n’izamuka ry’ubukungu bw’Igihugu mu myaka ibiri ya mbere y’iyo manda gusa mu yindi myaka ibiri ubwo bukungu bwaje guhungabanywa n’icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe Isi yose.
Nanone ariko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kwikura mu ngaruka z’iki cyorezo aho hashyizweho ikigega nzahurabukungu ndetse byinshi mu bikorwa ubu bikaba biri kugenda bijya ku murongo.
UKWEZ.RW