AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame agiye kugirana ikiganiro n’abakoresha Instagram

Perezida Kagame agiye kugirana ikiganiro n’abakoresha Instagram
9-07-2020 saa 14:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1254 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubukika y’u Rwanda, Paul Kagame agiye kugirana ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko abakoresha Instagram.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2020, n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA binyuze ku rukuta rwacyo rwa Twitter.

Biteganyijwe ko iki kiganiro Umukuru w’Igihugu azagirana n’abakoresha inkoranyambaga kizaba ku wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, guhera i saa cyenda.

RBA yatangaje ko iki kiganiro kizatambuka kuri Instagram ya Perezida Paul Kagame ndetse n’iya RBA.

Yakomeje iti "Kizibanda ku rugendo rwo kwibohora u Rwanda rwanyuzemo kugeza ubu."

Ni ikiganiro byitezwe ko kizaba mu buryo bw’ikoranabuhanga, kigahuza Perezida Kagame n’abantu bagera kuri 20 bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, kikazaba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abazaganira na Perezida Kagame bazaba bari ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mu gihe we azaba ari mu biro bye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA