AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame arasaba abayobozi bo muri Afurika kurenga imikorere ishaje

Perezida Kagame arasaba abayobozi  bo muri Afurika kurenga imikorere ishaje
30-10-2018 saa 17:39' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1487 | Ibitekerezo

Perezida Ppaul Kagame yavuze ko hakenewe impinduka Abanyafurika ntibagume mu mikorere ishaje, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri i Berlin mu Budage, mu nama igaruka ku bufatanye bw’ibihugu bimwe bya Afurika na 20 bikize ku Isi, muri gahunda izwi nka G20 Compact with Africa.

Iyi nama yatumijwe na Chancelor w’u Budage Angela Merkel, Perezida Kagame yayigaragarijemo ko hari byinshi bimaze guhinduka ku mugabane wa Afurika , ndetse ko ibihugu byinshi bikomeje kugaragaza ubushake mu kwagura ubucurruzi.

Yatanze urugero ku masezerano ashyiraho Isoko rimwe rya Afurika ‘Continental Free Trade Area’ yasinyiwe i Kigali muri Werurwe, aho ashimangira ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kwagura ubucurruzi.

Yagize ati “Bigaragaza ubushake bukomeye bwo kwagura ubucuruzi no guteza imbere ubukungubwa Afurica.”

Umukuru w’igihugu akanaba umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe(AU) yashimangiye ko inama ya ’G20 Compact with Africa’ yaje ikenewe kuko izafasha mu gushimangira iterambere rya Afurika rishingiye ku ishoramari impande zombi zemeranyijeho.

Ati “Iyi Gahunda yubakiye ku mubano dufitanye n’u Budage, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa bo muri G20, ndetse n’izindi gahunda dufitanye na Banki y’Isi hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere.”

Yunzemo ati “Afurika ifite ibikenewe byose byayifasha kugera aho ishaka kugera, ariko kwengera umuvinyo mu macupa ashaje si uburyo bwiza, dukeneye kwisuzuma tukarenga imikorere isanzwe.”

Perezida Kagame yanibukije ko uburyo bwiza bwo kwihutisha ishoramari, ari uguha ikaze ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri Afurica cyane ko binagira uruhare mu kuzamura ibigo bito gutera imbere.

Perezida Kagame aganira na Angela Merkel uyobora u Budage

Perezida Kagame yasabye abayobozi bo muri Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa bayo kureka imikorere ishaje

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA