AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame avuga ko hakwiye ibiganiro ku bijyanye no kwishyura imyenda y’ibihugu

Perezida Kagame avuga ko hakwiye ibiganiro ku bijyanye no kwishyura imyenda y’ibihugu
30-03-2021 saa 07:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 518 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame avuga ko hakwiye kubaho ibiganiro mu kwishyura imyenda y’ibihugu hitawe ku mibereho y’abaturage kuko ibihugu bikennye bikeneye igihe cyo kwigobotora ingaruka byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 29 Weruwe mu nama yari igamije kwiga ku kuvugurura uburyo bwo kwishyura imyenda yagiye ihabwa ibihugu.

Perezida Kagame yavuze ko kwikura mu ngaruka zatewe na COVID-19 bishingira ku bushobozi bw’ibihugu bisanzwe bifite mu gihe kandi hakomeje kubaho icyuho hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.

Yagize ati “Ibihugu bimwe bishobora kwihaza mu bushobozi mu buryo bworoshye ariko ibindi bisigaye bikaba byaguza mu bikorera cyangwa mu nzego za Leta.”

Perezida Kagame yavuze ko hakwiye kubaho gushyira hamwe bitaba ibyo ibihugu bikennye bikagorwa no kwikura muri izo ngaruka.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ashyigikiye igitecyerezo cyo korohereza ibihugu bikennye bikongererwa igihe cyo kwishyura imyenda.

Yagize ati “Ibiganiro ku koroshya uburyo bwo kwishyura inguzanyo bikwiye gukorwa hazirikanwa imibereho y’abaturage n’intego z’iterambere mu buryo bwagutse.”

Yakomeje agira ati “Kuvugurura gahunda y’imyenda ntabwo bikwiye kugaragara nk’ingamba zihutirwa kubera COVID. Ni ikiganiro cyari gikenewe kigera neza ku busumbane bukomeje kuranga isi yacu.”

Yavuze ko hakenewe ibisubizo bishingiye ku guhanga udushya kugira ngo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bizabashe kwibona mu izamuka ry’ubukungu ku ruhando mpuzamahanga mu bihe biri imbere.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA