Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’umuryango wabo wose, wifurije buri wese kugira iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2016 n’itangira umushya wa 2017.
Ibi Perezida Kagame yabigaragaje abinyujije ku rubuga rwa twitter, aho abantu benshi bagaragaje ko bishimiye cyane ibyiza Umukuru w’igihugu n’umuryango we wose bifuriza abanyarwanda n’inshuti zarwo.
Perezida Paul Kagame yagize ati : "Jeannette, umuryango wacu nanjye ubwanjye tubifurije iminsi mikuru y’ibyishimo n’amahoro, hamwe n’abanyu mukunda."
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.