Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yari mu muhango wo kwakira indahiro z’Abadepite mu Nteko Inshinga Amategeko, yaciye amarenga ko Ingabire Victoire uherutse guhabwa imbabazi agakurwa muri gereza, atitonze yakwisanga yasubiye muri gereza.
Ingabire Victoire yahawe imbabazi na Perezida Kagame nk’uko byatangajwe kuwa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018 hamwe n’umuhanzi Kizito Mihigo ndetse n’abandi bagororwa basaga 2000. Nyuma yo gufungurwa, Ingabire Victoire Umuhoza yakomeje gutangariza ibinyamakuru bitandukanye cyane cyane ibyo mu mahanga ko atigeze asaba imbabazi ahubwo yasabye gufungurwa kuko ngo nta cyaha yakoze.
Perezida Kagame ariko yaciye amarenga ko aramutse atitonze, yakwisanga yasubiyemo, kuko ngo n’abandi benshi bagiye bafungurwa mbere ye byakorwaga mu rwego rwo gushaka kubaka igihugu, cyane ko iyo batababarirwa hari benshi bakabaye bari muri gereza ariko bagiriwe imbabazi.
Perezida Kagame ati : "Tugiramo n’impuhwe ariko bitari impuhwe gusa zo gushaka gutanga impuhwe, ni impuhwe zo gukemura ibibazo. Nonese iyo bitaza kuba gutyo, ubu tuba dufite abantu bangahe bicaye muri Prison (gereza) ? Tuba tugifite amagana, ibihumbi, bicayemo kubera ko ni ho bakwiriye kuba bari. Ariko kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu tukavuga ngo ntabwo ari ko iteka twabigenza. Turashakisha, n’uwabaye umunyabyaha n’uwagize ute dushaka uko tumwubaka kugirango na we, na gakeya afite kubake igihugu. Ejobundi turekuye aba bantu b’ejobundi twarekuye barimo ba bastars ba Politiki.... ngo njyewe ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi..."
Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko abavuga ko Ingabire Victoire na bagenzi be barukuwe kubera igitutu, ibyo ngo bidakora hano mu Rwanda kuko amasomo igihugu cyakuye mu mateka atuma cyarabaye igihugu abantu badashobora gukanda ngo gikandike.
Perezida Kagame ati : "Ngo buriya baturekuye kubera pressure (igitutu)... Pressure hano ? Ukomeje kubigenderaho, wajya kwisanga wasubiyemo, niba ari ubuhamya ushaka kugirango tukwereke ko pressure atari yo ikora, ahubwo hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye kuzerera hanze kuko ntakindi uzakorayo. Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanda ngo dukandike. Rero uwashaka yacisha macye, uwashaka yakora neza, agakora neza, ndetse igihugu cyacu cyifuza gukorana n’abandi neza."
Iteka rya Perezida Nº131/01 riha imbabazi Ingabire Victoire ryasohotse mu igazeli ya Leta idasanzwe, rigaragaza ko imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’uko yaba yakatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka. Icyo gihe iyo azambuwe Iteka rya Perezida ryambura imbabazi rigaragaza impamvu izo mbabazi yazambuwe.
Ingingo ya 4 yo isobanura ko nyuma yo kwamburwa imbabazi, uwari wahawe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje, kibarwa uhereye ku munsi yambuwe imbabazi.