AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yagaragaje igisobanuro gikwiye cya Demokarasi anenga abagishaka kuyigisha Africa

Perezida Kagame yagaragaje igisobanuro gikwiye cya Demokarasi anenga abagishaka kuyigisha Africa
2-10-2021 saa 10:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 670 | Ibitekerezo

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Demokarari nyayo ikwiye gushingira ku byifuzo by’abaturage, aboneraho kunenga ibihugu bikize byumva ko ari byo bigira Demokarasi bigahora bigaragaza Africa nk’ahantu batayigira.

Perezida Kagame yabivugiye muri Leta Zunze Ubumw z’Abarabu aho yitabiriye inama World Policy Conference (WPC).

Perezida Kagame ubwo yasobanuraga uko inyungu z’ibihugu bikennye cyangwa bikiri mu nzira z’amajyambere zipfukiranwa akenshi biturutse kuri ya myumvire y’uko ibihugu bikize ari byo byonyine bifite demokarasi ndetse ko ari byo byemerewe guharanira inyungu zose mu nyungu z’abaturage babyo.

Yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ubusumbane bw’ubukungu n’imbaraga mu muryango mpuzamahanga. Mu gihe ibihugu bikomeye bikora kugira ngo bihangane n’icyorezo kandi binahanganye, Afurika ihora itegereje kwakira ndetse ikaza ku murongo wa nyuma.

Ati “Afurika na yo, ifatwa nk’igitekerezo cya nyuma, yibasiwe ku bintu byose, mu izina ry’ibintu byinshi birimo demokarasi, uburenganzira bwa muntu, nk’aho ibyo bitekerezo cyangwa indangagaciro ari ibivamahanga kuri Afurika.”

Yavuze ko umurimo w’Afurika mu bubanyi n’amahanga utari uwo gukora nk’impfabusa ku kamaro k’indangagaciro rusange, cyane cyane ko ibihugu byinshi hanze y’Afurika bikomeje kugaragaza intege nke ubwabyo.

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire yuko ibihugu bikize n’abanyepolitiki babyo ari bo bagira inyungu baharanira, hanyuma ibihugu bikennye bikareka inyungu zabyo zikarebwa n’abandi, ari imitekerereze ishaje kandi yuzuye kwitiranya ibintu.

Yagize ati “Uko kwitiranya ibintu ni ko kugaragara hamwe na hamwe, muri demokarasi yo muri iki gihe yibanda cyane ku bwisanzure bwa buri muntu, icyo abantu bari cyo, n’ibyifuzo byabo, kabone n’iyo byaba bibangamiye inyungu rusange. Ntabwo bivuze ko muri Afurika nta mafuti akomeye ahari, nk’uko bimeze n’ahandi hari byinshi byo gukemura muri Afurika… Ariko indimi ebyiri n’uburyarya byakomeje gukoreshwa kuri Afurika, byerekana ko hari ikindi kintu kibyihishe inyuma.”

Impinduka muri politiki mpuzamahanga

Nubwo hakiriho inzitizi, Perezida Kagame yishimira ko hari intambwe imaze guterwa, cyane cyane mu bijyanye no guhindura icyerekezo ku cyorezo cya COVID-19. Yabihamije ashingiye kuri gahunda zitandukanye z’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’icyorezo hamwe n’ingaruka zacyo.

Yatanze urugerob rwa gahunda ya COVAX yashyiriwe gushyigikira ibikorwa byo gusaranganya inkingo, ikaba yaragombaga kuba igisubizo cyo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo n’ubuvuzi.

Iyo gahunda ngo yatewe inkunga n’ibihugu bikize byagiye bitanga ubufasha butandukanye binyuze muri iyo gahunda, nubwo hagiye hazamo izindi mbogamizi zagiye zituma itihutisha uko bikwiye.

Perezida Kagameyakomeje agira ati “Bimeze nko gukomeretsa inkovu, ubu noheho haje gahunda yo gukumira abantu bitewe n’aho bakingiriwe nubwo inkingo zitangwa hose ari zimwe. Kuri ubu ikibazo kigezweho ni icyo kumenya aho wakingiriwe, ikindi kizakurikiraho cyangwa cyatangiye kubazwa ni ; wafashe ubuhe bwoko bw’urukingo. “

Yavuze ko nubwo hari izo mbogamizi intambwe imaze guterwa ishimishije cyane. Yavuze ko mu rwwanda abaturage basaga mliyoni ebyiri bamaze gukingirwa COVID-19, zikaba aari inkingo zabonetse binyue mu nkunga cyangwa izo Leta y’u rwanfa yaguze.

Yavuze ko nubwo bishoboka ko byari kuba byiza iyo ubufatanye burushaho kwiyongera mu buryo butanga icyizere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA