Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye abayobozi b’Impuzamashyiramwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ko guhindura imyumvire ari byo bizatuma umupira w’amaguru muri Afurika utera imbere kandi ukanagira uruhare mu mibereho y’Abanyafurika.
Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi ubwo yitabiraga inama ya Komite Nyobozi ya CAF yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko akora Politiki kugira ngo abeho ariko ko politiki ubundi iri mu ngeri zose kuko nta gikorwa na kimwe kitatera imbere kitagize politiki nziza.
Avuga ko kugira ngo urwego rwose rutere imbere, bisaba ko imiyoboere myiza kandi ifite icyo ishaka kugera ndetse no gushyira hamwe imbaraga.
Yabihereyeho agaruka ku bibazo byakunze kuvugwa mu miyoborere y’umupira w’amaguru muri Afurika, avuga ko amahirwe ari uko muri CAF harimo amaraso mashya, abasaba guhindura imyumvire.
Yagize ati “Ni byo mpora mbwira abaturage bacu ndetse n’abo dufatanyije mu buyobozi.”
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana kuba umuntu atakora icyo afitiye ubushobozi kandi ko nubwo yaba atabufite uyu munsi ashobora kububona ejo hazaza.
Yavuze ko ubusanzwe muri Afurika hari impano zitangaje ndetse ko bigaragazwa no kuba hari Abayafurika bajya gukinda ku yindi migabane kandi bakaba intangarugero ariko ko bazitirwa n’imiyoborere mibi mu mupira w’amaguru.
Yibukije abayobozi ba CAF ko nta muntu udakunda umupira w’amaguru bityo ko bakwiye kunoza imiyoborere yawo kugira ngo ukomeze gukundwa ndetse bigatuma n’abatawukunda na bo bawiyumvamo.
Ati “Twese hano muri iki cyumba dukwiye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo butandukanye, dutekereza ku nshingano dufite, inshingano ziturenze nk’abantu, ahubwo ziri mu nyungu z’abantu bakunda umupira w’amaguru, yewe n’abatawukunda tukawubakundisha, ariko dutekereza ko iterambere ari irya Politiki y’iterambere ryacu, iterambere ry’umugabane.”
UKWEZI.RW