Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma Charles cya Wales mu bwami bw’u Bwongereza.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020, byibanze ku mushinga Igikomangoma Charles aherutse gutangiza w’Isiko rirambye ku Isi [Sustainable Markets Initiative].
Ni gahunda yamuritswe mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku bukungu bw’Isi, World Economic Forum, iheruka kuba muri Mutarama 2020.
Igikomangoma Charles yavuze ko iyi gahunda izahuza abayobozi mu nzego za leta, abikorera kugira ngo baganire ku buryo bw’imikoranire.
Ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko “Nagiranye ibiganiro byiza na HRH Prince Charles kuri gahunda ye y’Isoko rirambye ku Isi ’Sustainable Markets Initiative."
Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko u Rwanda ruzishimira kugira uruhare muri iyi gahunda.
Ati “Ubufasha bw’Isi ni urufunguzo rwo kongera kubaka ubukungu burambye mu gihe tuzaba tuva mu bihe bya COVID19.”
Perezida Kagame yaherukaga kugirana ibiganiro n’Igikomangoma Charles Philip Arthur George muri Nyakanga 2019, byarebanaga n’aho imyiteguro y’inama y’ibihugu bigize Commonwealth yari igeze.
Iyi nama kuri ubu yamaze gusubikwa yagombaga kuba ku nshuro ya 26 izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), yari iteganyijwe hagati ya tariki 22 na 27 Kamena 2020.
Had a very good conversation with @ClarenceHouse HRH Prince Charles on his Sustainable Markets Initiative. Rwanda looks forward to being part of this timely&important initiative. Global support will be key in rebuilding more sustainable&smart economies as we recover from #COVID19
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 23, 2020
Muri Nyakanga 2019, Perezida Kagame yakiriwe na Prince Charles bagirana ibiganiro