Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump avuga ko bavuze ku mubano w’ibihugu byombi no ku nkunga iki gihugu na Perezida wacyo bari guha u Rwanda ngo zirufashe kurwanya icyorezo cya covid-19.
Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika imaze gutangaza inshuro ebyiri ko iki gihugu cyahaye u Rwanda inkunga y’amafaranga yo gufasha u Rwanda guhangana na covid-19.
Tariki 3 Mata 2020, ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman yatangaje ko Amerika yahaye u Rwanda Miliyoni y’amadorali y’ Amerika uyishyize mu manyarwanda ni miliyoni 937. Amb. Vrooman.
Ejo tariki 24 Mata, ambasaderi Vrooman abinyujije kuri twitter yongeye gutangaza ko igihugu cyongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, agaragaza ko u Rwanda n’Amerika bishyize hamwe akoresheje umugani ugira uti “Ababiri bajya inama baruta umunani urasana, arongera ati “Abajya inama Imana irabasanga”
Mu masaha yakurikiyeho, nibwo Perezida Kagame yashyize kuri twitter ubutumwa agira ati “Nagiranye ibiganiro byiza na Perezida Donald Trump. Twaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, no ku bufasha we ubwe n’ubutegetsi bari guha u Rwanda yo kurwanya icyorezo cya covid-19 .byari byiza”.