Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaherewe igihembo muri Kigali Convention Center aho yari yagiye gufungura ku mugaragaro inama ya 27 y’Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere Ubumenyi TWAS, iki gihembo akaba yahise agitura Abanyarwanda bose bamufashije kugera ku iterambere ryatumye agihabwa.
Igihembo Perezida Paul Kagame yashyikirijwe, yagihawe kubera uruhare yagize mu guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Africa. Mu ijambo rye yahise agira ati : "Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose bakoze cyane kugirango igihugu kigere aho kigeze ubu."
Iki kigo Mpuzamahanga TWAS, gifite intego yo guteza imbere ubumenyi n’ubushakashatsi hagamijwe iterambere rirambye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Inama ya TWAS irimo kubera mu Rwanda, mu gihe u Rwanda rukomeje kubaka amateka na Perezida warwo by’umwihariko, mu bijyanye no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame yasobanuriye abitabiriye iyi nama, ko kuva kera, abantu bagiye bifashisha ubumenyi kugirango bagere ku bisubizo by’ibibazo babaga bafite. Yavuze ko Ubumenyi bugira uruhare rukomeye mu iterambere, bukanafasha mu kugabanya itandukaniro hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.
Mu ijambo rye kandi, Perezida Kagame yavuze ko kugirango icyerekezo cy’igihugu kigerweho bisaba ishoramari mu nzego n’ibikorwaremezo by’uburezi, ubufatanye n’ubushakashatsi. Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gutanga ubufasha bukenewe kugirango ubufatanye nk’ubu bugere ku ntego zifuzwa kuko umugabane wa Afurika ukeneye byihutirwa kongera umubare w’abahanga mu by’ubumenyi.
Yakomeje agira ati : Za Guverinoma zigomba gukora ibyo zisabwa kandi zigafasha n’inzego z’abikorera kubigiramo uruhare, tugomba gushyira imbaraga mu mpinduka zigamije kutugeza ku ntego z’ubukungu n’iterambere rirambye... Imitekerereze ya gihanga ituma tuba abantu beza. Imikorere ya gihanga ntiyita ku macakubiri no kurebera abandi mu ndererwamo zinyuranye aribyo bidindiza iterambere. Agaciro dusangiye nk’abantu gakwiye kwitabwaho. Ntawe ukwiye guhezwa mu rwego rw’ubumenyi n’ubushakashatsi.
AMAFOTO NI MUKANYA...