AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yahaye umukoro uwamubajije iby’uko yaba ayoboza igitugu

Perezida Kagame yahaye umukoro uwamubajije iby’uko yaba ayoboza igitugu
22-10-2016 saa 18:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14323 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye umukoro umuzungu ukomoka muri Pologne waje mu Rwanda mu bukerarugendo agatangazwa n’ibyo yiboneye ahageze, gusa akaba yifuje ko Umukuru w’igihugu amumara amatsiko ku byo yumvaga bamuvugaho.

Wendy Skorupski ukomoka muri Pologne, we n’umuryango we bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, bukeye yandikira Perezida Kagame kuri Twitter ko bakunze cyane igihugu cy’u Rwanda, agaragaza ko yari afite indi sura itari nziza.

Yagize ati : "Paul Kagame, njye n’umuryango wanjye twakunze cyane igihugu cyanyu. Twageze i Kigali mu ijoro ryashize, dutangazwa n’uburyo abantu ari beza kandi usanga hose bamwenyura."

Wendy Skorupski n’umuryango we kuri uyu wa Gatandatu basuye ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo n’ikiyaga cya Kivu, batangazwa n’ubwiza bugitatse ndetse n’uburyo abantu babanye neza kandi bishimye, maze atangaza ko bigoye kwiyumvisha ko iki ari cyo gihugu cyabayemo amahano ya Jenoside mu myaka 22 ishize.

Nyuma ariko Wendy Skorupski yanze kuripfana abwira Perezida Kagame ko yatangajwe n’ubwiza bw’u Rwanda ariko anamubaza icyo avuga ku batekereza ko yaba ayoboza igitugu, bigaragara ko yaba yaravuye iwabo afite indi sura ku Rwanda n’imiyoborere yarwo. Yagize ati : "Paul Kagame, twatangajwe n’igihugu cyanyu. Ese uvuga iki ku batekereza ko uyoboza igitugu ?"

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, nawe yahaye umukoro uyu muzungu, amubwira ko ibi ashobora gukora ubushakashatsi akabyimenyera. Yagize ati : "Isanzure uzenguruke ibice byose by’igihugu ubaza, hanyuma wifatire umwanzuro w’ibyo ukwiye kwizera. Wowe utekereza iki ku bavuga ibinyuranye n’ibyo umbajije ?"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA