AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Macky Sally muri Senegal [AMAFOTO]

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Macky Sally muri Senegal [AMAFOTO]
1er-04-2019 saa 18:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1268 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yageze mu gihugu cya Senegal aho yitabiriye umuhango w’ irahira rya Perezida wacyo Macky Sall uherutse kongera kugirirwa icyizere n’ abanyasenegal.

Uyu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Kabili tariki 2 Mata 2019. Perezida Kagame yageze I Dakar muri Senegal kuri uyu wa Mbere yakirwa na mugenzi we Macky Sally nk’ uko byatangajwe na Perezidanse y’ u Rwanda.

Perezida Macky Sall ari ku butegetsi kuva tariki 2 Mata 2012. Aherutse kongera kugirirwa icyizere atorerwa indi manda y’ imyaka irindwi mu matora yabaye mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2019.

Macky Sall yarushije abo bari bahangaje. Komisiyo y’ Amatora y’ iki gihugu yatangaje ko Macky Sall yatowe n’ amajwi 58,26%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA