Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021 yakiriye Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa ku bijyanye na Afurika, Franck Paris bagirana ibiganiro.
Franck Paris Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku bijyanye na Afurika aje mu Rwananda nyuma y’igihe gito ibihugu byombi byongeye kugaragaza gutsimbataza umubano wabyo umaze igihe utifashe neza.
Ubu bushake bwo kongera kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ushingiye ku byatangajwe n’abakuru b’Ibihugu byombi kuva Emmanuel Macron yajya ku buyobozi.
Mu minsi yashize kandi ibihugu byombi byashyize hanze raporo zigaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi rwakunze guhakanwa n’ubuyobozi bwa kiriya gihugu.
Nyuma y’uko u Rwanda rushyize hanze raporo yakozwe ku busabe bwarwo, Guverinoma y’u Bufaransa yayakiriye neza ndetse itangaza ko ibihugu byifuza kubakira umubano wabyo ku kuri.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko mu Bufaransa muri uku kwezi hagati aho azaba yitabiriye inama ebyiri zizabera i Paris.
Muri urwo ruzinduko kandi, Jeune Afrique yatangaje ko Perezida Kagame azanahura na bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru mu Bufaransa barimo Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda bakagirana ibiganiro.
UKWEZI.RW