AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yakoze impinduka kuri bamwe mu bayobozi muri MINALOC

Perezida Kagame yakoze impinduka kuri bamwe mu bayobozi muri MINALOC
27-10-2021 saa 18:13' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2741 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yahinduriye inshingano Ignatienne Nyirarukundo wari Umunyamabanga wa Leta muri Mininiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ubu akaba yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gahunda y’Imibereho myiza y’abaturage.

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rigaragaza ko Ignatienne Nyirarukundo yahise asimburwa na Assumpta Ingabire kuri uyu wa mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Iri tangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira, rivuga ko Perezida wa Repubulika kandi yagize Ignatienne Nyirarukundo Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage.

Ignatienne Nyirarukundo yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage tariki 04 Ugushyingo 2019.

Icyo gihe kandi yari yahawe uyu mwanya mu gihe Ingabire Assumpta umusimbuye na we yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA