Perezida Kagame yasabye abayobozi kugabanya umwana bamara mu biro n’uwo batakaza mu nama zidashira, abasaba gufata umwanya munini bakegera abaturage bakabaganiriza bakamenya ibibazo bafite bigashakirwa umuti.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, ubwo yatangizaga Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze ugiye kumara iminsi itatu ubera mu ishuri rya FAWE mu Karere ka Gasabo.
Perezida Kagame yavuze ko mu nshingano abayobozi bafite iya mbere ari ukugera ku baturage bakabaganiriza bakabagira inama hanyuma bakanabasobanurira uko ibibazo bafite bigomba gukemuka.
Umukuru w’igihugu yikije cyane ku bayobozi batamenya inshingano zabo, aho baba bumva ko kuyobora ari ukwicara mu biro no guhora bitabira inama za buri munsi, abasaba guhindura imyumvire bakamenya ko kuyobora kwa mbere ari ukwita kubo uyoboye ukamenya ibibazo bafite ukabafasha kubikemura.
Yagize ati “ Mureke duhindure imikorere, umwanya tumara mu biro n’uwo tumara tujya mu nama, tuwumare tuganira n’abaturage dushakira hamwe umuti w’ibibazo dufite. Mu nshingano dufite Ntacyatubuza kugera ku baturage, tukabagira inama, tukanabasobanurira uko ibibazo dufite bigomba gukemurwa.
Perezida Kagame yahwituye aba bayobozi, abereka ingaruka zo kutita ku nshingano zabo abasaba impinduka ndetse no kwitekerezaho kugirango habeho gukosora ibitagendaga mu miyoborere yabo.
Ati “Kutuzuza inshingano, kutayuzuza mu buryo bukwiye, bizana ingaruka. Wowe ubwawe ugomba kwitekerezaho, ukibaza ku nshingano zawe nk’umuyobozi bikagufasha guhindura imikorere, ugakora neza kurushaho.”
Yasabye abayobozi ko mu nama bakora buri gihe barebera hamwe uko babonera ibisubizo birambye ibibazo igihugu gifite bakirinda gukomeza kudindiza ibintu hanyuma ngo basabe imbabazi,ikintu yavuze ko kimaze kuba umuco mu bayobozi, aho usanga umuntu asaba imbabazi rimwe, kabiri, gatatu kandi bikaba ku ikosa rimwe rigenda rigaruka.
Perezida Kagame yaganiraga n’abayobozi abasaba guhindura uburyo bw’imikorere bakegera abaturage