AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yanenze abayobozi biyita ibitangaza anasaba kutamwitirira igikozwe cyose

Perezida Kagame yanenze abayobozi biyita ibitangaza anasaba kutamwitirira igikozwe cyose
16-12-2016 saa 15:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11665 | Ibitekerezo

Ubwo yasozaga Inama ya 14 y’Umushyikirano yaberaga muri Kigali Convention Center, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaye cyane abayobozi bashaka kwivuga ibyiza nk’aho baretse ngo abandi babibavuge, agaragaza ko bimubabaza cyane agashaka kubwira abo bayobozi ngo barekere aho ariko akagera aho akicecekera. Umukuru w’igihugu kandi yabwiye abayobozi ko badakwiye kumwitirira ibyakozwe byose kuko wenyine ntacyo yageraho.

Ubwo yageraga ku musozo w’Ijambo risoza iyi Namaya 14 y’Umushyikirano, Perezida Kagame yavuze ko hari ikintu ashaka gusorezaho gisa no kwinenga, maze agaya abayobozi bagiye bavuga muri iyi nama ibisa no kwivuga ibigwi no kugaragaza ko ari ibitangaza.

Perezida Kagame ati : "Reka ndangirize ku kindi gisa no kwinenga twese hano. Kandi si n’ubwa mbere nabwo nkivuga ariko reka ngisubiremo... Nagumye ndwana no kukihorera ngo ne kukivuga, ariko ngeze aho umutima uguma umbwira ngo ariko urabuzwa n’iki wabivuze ?... Njye iyo numva hano, murabizi, kuvuga ibyiza ukora, kuko bikwiye no kuba byishimirwa, njye navuga ngo ariko murabizi, mureke twishimire ibyiza tumaze gukora, ariko ntabwo nakongeraho na rimwe, ngo ariko murabizi, ngo turi ibitangaza, ngo tumaze kugera kuri ibi, ngo abantu baza no kutureba. Iyo language (iyo mvugo) imfata ahantu ikandya ikangira itya... kwivuga ibyiza ? Jya ureka abandi babikuvuge ntukabyivuge. Iyo uguma ubyivuga uvuga ko abantu baza kukwigiraho baza kukureberaho... Ibyo udakora neza se nabyo baza kukwigiraho ? Aho habaye ari ho hajya ingufu ! Kwanza ntanubwo tubikorera ngo abantu batuvuge neza cyangwa badushime, ni inyungu zacu. Ibyo dukora, ibiduteza imbere, ibidukemurira ibibazo, izo ni inyungu nizo dukwiriye kwishimira rwose tukanezerwa. Ibyo byavuyemo bikanatubonekaho, ariko mujye mugarukiraho, ibintu byo ku... Njye mba nshaka kubwira abantu bamwe nti have rekeraho, ba urekeye aho, ariko nagera aho nkavuga ngo ariko ni umwanya wabo reka ne kubuza umuntu kuvuga ibyo ashaka kuvuga. Ariko noneho nanjye ubwo mbonye umwanya wanjye, reka mbibabwire."

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, mu ijambo rye yanabwiye aba bayobozi ko ibyiza igihugu kigeraho bidakwiye kujya bimwitirirwa buri kanya, aho bikwiye kwitirirwa abayobozi bose kuko Perezida adafite abo bakorana bazima ntacyo yageraho. Aha yagize ati : "Tubabariranye rero, reka dukomeze tube babandi bashaka gukora, ibishoboka tubikore neza, ndetse binatwitirirwe twese. N’ibyo mwitirira Perezida buri kanya, Perezida n’iyo yaba ari mwiza by’igitangaza umeze ate, ntacyo yageraho adafite abo bakorana bazima..."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA