Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya wahise asimbura Anastase Murekezi wari muri Guverinoma yaseshwe nyuma y’uko Perezida Paul Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda mu yindi manda y’imyaka 7.
Nk’uko bigaragazwa mu itangazo rya Perezidansi y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bwana NGIRENTE Edouard.
Bwana Ngirente Edouard, ntiyari azwi cyane muri Politiki y’u Rwanda, ndetse amazina ye ni mashya mu matwi y’Abanyarwanda benshi, gusa amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com ashimangira ko asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubukungu n’imari, akaba yarigeze gukora muri MINECOFIN, ubu akaba yari Umujyanama mukuru w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi (Senior Advisor To Executive Director).
Uyu Minisitiri w’Intebe mushya usimbuye Anastase Murekezi, biteganyijwe ko azahita afatanya na Perezida Paul Kagame gushyiraho abandi bagize Guverinoma, mbere y’iminsi 15 uhereye kuri uyu wa Kane tariki 30 Kanama 2017 nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.