AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yasobanuye uburyo atahura byoroshye abayobozi bakuru b’igihugu bamubeshya

Perezida Kagame yasobanuye uburyo atahura byoroshye abayobozi bakuru b’igihugu bamubeshya
16-05-2017 saa 22:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10041 | Ibitekerezo

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaganiraga na Jeune Afrique nk’uko byasohotse muri nimero ya 2940 y’iki kinyamakuru yo mu cyumweru cyo kuva tariki 14 kugeza tariki 20 Gicurasi 2017, yasobanuye ibanga ajya akoresha mu gutahura bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bamubeshya bakamubwira ibitandukanye n’ukuri mu byo baba bashinzwe gukurikirana no gukemura.

Perezida Kagame yabajijwe niba yizeye neza ko abayobozi bakuru b’igihugu bamufasha kuyobora mu nzego zitandukanye batajya bamubeshya kubera kumutinya cyangwa bagamije kumushimisha ngo bamwereke ko bakora neza, anabazwa niba ntabyo bajya bamuhisha bigatuma ahabwa isura itari yo y’igihugu, ndetse abazwa n’uburyo yumva ashobora kubitahura.

Perezida Kagame yasobanuye ko ibyo bashobora kumubeshya byose, afite aho ahita abatahurira kandi akaba yifashisha imibare idashobora kumubeshya. Yashimangiye ko n’ubwo bamubwira ibyo bo bishakiye, atatinda kubavumbura kuko bihita byigaragaza mu buryo bufatika.

Perezida Kagame ati : "Njye ndeba ikiva mu byo bakora kandi imibare ntibeshya. Mushobora kumbwira ibyo mushaka ndetse mugashaka no kumbeshya ariko amaherezo umusaruro w’ibyo mukora uzavuga mu mwanya wanyu, kandi nirwo rurimi numva... Urugero Minisitiri w’Ubuzima ashobora kumbwira ibyo abona bimubereye byiza, ariko aba azi ko azacirwa urubanza n’umubare w’impfu z’abana n’ababyeyi. Ni nako bigenda ku bashinzwe ukwihaza mu biribwa, ibyo guca ubuzererezi, amazi n’amashanyarazi, uburezi n’ibindi. Hari imibare n’ibirango byayo, icyangombwa gusa ni ukuba uzi kubisesengura."

Perezida Kagame kandi yasobanuye ko mu gihe abonye umuyobozi udatanga umusaruro yari amwitezeho, afite uburenganzira n’inshingano zo kumuhindura ntawe bibaye ngombwa ko aha ibisobanuro, kuko abanyarwanda bamugiriye icyizere ngo ayobore igihugu mu nyungu rusange z’abaturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA