Perezida Paul Kagame avuga ko mu gihe abana baba bagomba kumara umwanya munini kuri internet, hagomba kujyaho ingamba zo kwizera ko batekanye bityo ko iri koranabuhanga rya murandasi rigomba kubaho ritekanye kugira ngo ritagira ibyo ryangiza.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021, mu nama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari yigagayari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka Ikoranabuhanga Ridaheza nyuma y’Icyorezo cya COVID”.
Perezida Kagame yavuze ko uburezi bwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19 kuko abanyeshuri benshi batari bari ku ishuri.
Gusa ahari ikoranabuhanga rya Internet, amasomo yakomeje gutangwa hifashishijwe iri koranabuhanga ariko aho ritari ho byakomeje kuzamba.
Yagize ati “Byaragaragaye cyane mu burezi. Mu gihe amashuri asanzwe aho kwiga imbonankubone byari bifunze, hari umubare munini w’abanyeshuri batabashije kwigira kuri internet. Hari benshi bamaze umwaka batiga.”
Icyakora ngo n’abana bigiraga kuri internet, bagombaga gurikiranirwa hafi kuko kuri iri koranabuhanga haba byinshi bishobora kubangiza.
Yavuze ko mu gihe abana baba bagomba kumara umwanya munini kuri internet “tugomba guharanira ko bahaba batekanye, ni yo mpamvu gahunda y’ibikorwa ya Komisiyo y’umurongo mugari wa Internet mu guhangana na COVID-19 ishingiye ku ngingo eshatu ari zo Internet ihamye, igera kuri bose kandi itekanye.”
Yavuze ko muri biriya bihe bya COVID-19, ibikorwa byo kwifashisha ikoranabuhanga rya Internet byazamutse cyane dore ko ryifashishwaga mu ngeri zinyuranye haba mu nama, mu guhaha ndetse n’ibindi.
Umukuru w’u Rwanda yanagarutse kuri gahunda yo gukingira ikomeje kwitabirwa n’ibihugu binyuranye, avuga ko ibi bikorwa bitanga icyizere ko ubuzima bushobora kuzongera gusubira ku murongo nubwo hari inzira ndende.
Icyakora ngo ikoranabuhanga rya Internet ni ryo rigomba kwifashishwa mu bikorwa binyuranye bityo ko rikeneye gushorwamo imari kugira ngo rigere kuri bose.
UKWEZI.RW