Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron umaze iminsi arwaye Coronavirus gukira bwangu no kuryoherwa n’iminsi mikuru isoza umwaka.
Ku wa 17 Ukuboza 2020 nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanduye icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa ’Élysée’ nibyo byatangaje ko Macron yanduye Coronavirus. Byavuze ko yapimwe agasanganwa virus mu mubiri we nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byayo birimo umunaniro no gukorora.
Perezida Kagame yatanze ubu butumwa bwifuriza Perezida Macron gukira vuba abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Yanditse amagambo agaragaza ko yifurije ’Perezida Emmanuel Macron gukira byihuse muri iki gihe cy’iminsi mikuru na nyuma yayo.’’
Belatedly but heartily wishing President of France @EmmanuelMacron speedy recovery into healthy Festive Season and beyond.
— Paul Kagame (@PaulKagame) December 23, 2020