AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yifuza gusimburwa n’umugore

Perezida Kagame yifuza gusimburwa n’umugore
20-12-2019 saa 12:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2065 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abagore kongera umuvuduko w’ubwiyongere mu myanya ifata ibyemezo kugira ngo bazavemo umusimbura ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Igihugu.

Ubwo yatangizaga inama y’ umushyikirano wa 17 yagize ati : "Intambwe ya mbere tumaze gutera ishimishije ni uko mu buzima bw’igihugu cyacu u Rwanda ibyo rukora bisigaye bipimirwa ku rwego rw’isi".

Yagaragaje ko yishimiye kuba u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere ku isi biteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore, nubwo avuga ko hakiri byinshi byo gukora.

Raporo ya yitwa ’Global gender gap’ ikorwa na World Economic Forum yasohotse vuba aha, ishyira u Rwanda ku mwanya wa cyenda (9) mu bihugu 153 byo ku isi.

Iceland niyo ya mbere naho Yemen ni iya nyuma, mu karere ; Burundi(32), Uganda(65), Tanzania(68), Kenya(109), DR Congo(149).

Perezida Kagame yagize ati "Mwongere ’vitesse’(umuvuduko),..njya nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n’umugore, abagabo ntabwo nzi uko mubyumva".

Perezida w’ u Rwanda ayoboye u Rwanda kuva muri 2000, mu mwaka wa 2024 ubwo u Rwanda ruzongera kugira amatora ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame azaba amaze imyaka 24 ku butegetsi.

Paul Kagame kugeza ubu ntabwo arerura ngo avuge ko muri 2024 ataziyamamaza cyane ko itegeko nshinga ry’ u Rwanda rimwemerera gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kugera muri 2034 kandi hakurikijwe icyizere afitiwe n’ abanyarwanda kubera ibyo amaze kugeza ku gihugu mu myaka 20 ishize biragoye ko hari umuntu wakwiyamamazanya nawe mu matora ya Perezida wa Repubulika ngo amutsinde.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA