AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Museveni yavuze ku banyarwanda bashimutwa bagakorerwa iyicarubozo muri Uganda

Perezida Museveni yavuze ku banyarwanda bashimutwa bagakorerwa iyicarubozo muri Uganda
25-03-2018 saa 20:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7156 | Ibitekerezo

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye uw’u Rwanda Paul Kagame bagirana ibiganiro bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi wari umaze kuzamba mu minsi ishize.

Ni mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kagame yagiriye muri Uganda, nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwakomeje gukorerwa abanyarwanda baba muri Uganda, aho bamwe bashimutwaga n’urwego rushinzwe ubutasi muri Uganda bagafungwa abandi bagakorerwa ibikorwa by’iyicwarubozo

Ku kibazo cy’abanyarwanda bakorerwa iyicarubozo muri Uganda bashinjwa ko ari intasi, Museveni yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko inzego zishinzwe ubutasi zagirana imikoranire ya bugufi kugira ngo bajye babona ibimenyetso bihagije kuri buri kibazo.

Yagize ati “Ntabwo ari ku rwego rw’ubutasi gusa ahubwo no mu bindi bijyanye n’iterambere. Twavugaga umuhanda wa gari ya moshi, amashanyarazi. Birasa n’aho abantu badakoresha izi telefoni, telefoni zirahari. Mu 1996, Uganda yari ifite telefoni ibihumbi 26 ziri ku murongo, uyu munsi dufite miliyoni 23 ziri ku murongo, ntabwo nzi umubare w’iziri mu Rwanda ariko abantu ntibazikoresha ; urabona minisitiri ugowe no guhamagara undi muminisitiri mu Rwanda ; ndakeka dukeneye amasomo mu bijyanye no gutelefona kugira ngo ibintu byorohe.”

Museveni yakomeje avuga ko mu gihe abantu bakoresheje itumanaho uko bikwiye, byazajya byoroha ko niba hari uwakoze ikintu ku butaka ubu n’ubu, abo ku rundi ruhande bahita bakimenya.

Ati “Mu minsi ishize muribuka umukobwa washimuswe, akicwa ; umwe mu bakekwa ari muri Afurika y’Epfo. Njye ubwa njye nafashe telefoni mpamagara Perezida Ramaphosa, yaritabye. No muri iki kibazo, abo bireba, babashije gukorana bya hafi ndakeka urujijo rwinshi rwabasha kwirindwa.”

Yakomeje avuga ko muri Mutarama ubwo yahuraga na Perezida Kagame, yamuhaye ibimenyetso bifatika by’uko abanyarwanda bahohoterwa ; hanyuma arabikurikirana ndetse uyu munsi yabashije kumusubiza kimwe ku kindi.

Yatanze urugero ku kibazo cy’abanyarwanda bafashwe bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa by’umutwe wa RNC, avuga ko bagendaga bavuga ko bagiye mu ivugabutumwa ariko mu iperereza bigaragara ko ‘hari ibindi bibajyanye’.

Umwuka mubi ujya gututumba cyane hagati y’ibihugu byombi, byari muri Kanama 2017 ubwo Umunyarwanda René Rutagungira yashimutirwaga i Kampala aho yakoreraga ubucuruzi.

Uyu mugabo yakuwe mu kabari, atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse harimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.

Nyuma y’amezi agera kuri atatu, Rutagungira yaje kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare, aho bivugwa ko yari yarakorewe iyicarubozo ku buryo bukomeye ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda

Kuva muri Nzeri 2017, abanyarwanda batangiye kujya bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda. Bivugwa ko abakorana na Kayumba Nyamwasa aribo batungira agatoki inzego za gisirikare muri Uganda uwo zigomba guta muri yombi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA