Perezida Paul Kagame yahishuye ko umwuzukuru we w’umukobwa, afata akanya akajya kumusura, ngo ameze neza arakura vuba.
Mu kiganiro yagiriye kuri RBA kuri iki Cyumweru, ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru ko “Umwana uzabahamagara Sogokuru yaravutse..”
Perezida Kagame ati “Urakoze kubinyibutsa [Aseka], Biraryoshye…”
Umunyamakuru aramubaza ati ‘Kuba uri Sekuru w’umwana wumva bimeze gute ?”
Perezida Kagame ati “Ni bishya ariko ni byiza cyane, narimenyereye kuba Se w’abana, iyo wabaye noneho Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera, ni nko kuzamurwa mu ntera, nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, nindangiza mporan niteguye kujya mu yindi mirimo yo kureberera abuzukuru.”
Umunyamakuru yamubajije niba umwana ari umukobwa cyangwa umuhungu.
Perezida ati “Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha yo Kugera mu Rugo ataragera hari ubwo nyaruka nkajya kumusura …”
Umunyamakuru yunzemo ati ni byiza gushyirwa ikiganza na Perezida wa Repubulika, ugenda nka Perezida cyangwa ujyenda nk’umubyeyi.
Perezida ati “Njyenda nka Kagame rwose !! Ibindi birankurikira ntanabishakaga [aha yavugaga abamurinda n’icyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu]”
Ku wa 28 Ukuboza 2018 Ange Kagame yarasabwe aranakobwa, na Bertrand Ndengeyingoma mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu Mudugudu w’Urugwiro.
Umukobwa wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame yashyingiranywe n’umukunzi we, Bertrand Ndengeyingoma, ku wa Gatandatu taliki ya 06 Kamena 2019 mu bukwe bwabereye kuri Convention Center.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter, tariki ya 20 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yagize ati “Kuva ejo hashize, tunejejwe no kugira umwuzukuru. Turabashimiye A&B (Ange na Bertrand) .”