AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida w’u Burundi yavuze icyo u Rwanda rugomba gukora nk’ikiguzi cyo gusubukura umubano

Perezida w’u Burundi yavuze icyo u Rwanda rugomba gukora nk’ikiguzi cyo gusubukura umubano
26-09-2020 saa 15:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17842 | Ibitekerezo

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi avuga ko u Rwanda rucumbikiye abakoze ibyaha mu Burundi, akanashimangira ko niba rushaka kongera kubana neza n’iki gihugu rwabanza rugatanga abo bashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi bakabihanirwa. Ibi ariko u Rwanda rwakunze kubyamagana rugaragaza ko rutigeze rugira uruhare na ruto mu bibazo by’Abarundi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Perezida Ndayishimiye yavuze ko abakoze ibyaha mu Burundi bari mu Rwanda, kandi ko ngo bitegura kwisuganya bagatera u Burundi.

Ati : "Kugeza ubu bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika amazu n’imidoka, n’ubu bibereye hariya mu Rwanda, twebwe tukumva ko u Rwanda rurimo rurabategurira gutera u Burundi".

Aha Perezida Ndayishimiye yasabye ko niba u Rwanda rushaka kuba umuturanyi mwiza w’u Burundi, rwatanga abo bantu bagahanwa hanyuma umubano w’ibihugu byombi ukarushaho kuba mwiza kuko ngo umwana wakoze amakosa agomba kujya mu muryango agahanwa.

N’ubwo Perezida Ndayishimiye avuga ko u Rwanda rukwiye gusubiza abo bantu nk’uko n’u Burundi nabwo busubiza inkozi z’ibibi zihungabanya u Rwanda iyo ziramutse zihungiye i Burundi, u Rwanda ntirwahemye kuvuga kenshi ko u Burundi butera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse n’abateye ibice byegereye Nyungwe bakica abantu i Nyabimata n’ahandi bivugwa ko bari baturutse i Burundi bakaba ari naho bahise basubira.

U Rwanda kandi rwakunze kwamagana ibivugwa n’u Burundi ko rucumbikiye abakoze ibyaha muri iki gihugu, aho abayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bashimangira ko ibibazo u Burundi bufite bukwiye kubishakira umuti aho gushaka kubigereka ku Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA