Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko u Rwanda ari Igihugu gihora gishaka kubana neza n’ibindi ariko ko nta na rimwe kijya cyemera gucishwa bugufi n’ushaka kugitwara uko ashaka akinyuza mu nzira zikibangamira cyangwa zibangamira abaturage bacyo.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Television Rwanda cyasesenguraga ibijyanye n’icibwa ry’urubanza rwa Rusesabagina ryatumye hari bimwe mu bihugu byongeye gushinja u Rwanda kudatanga ubutabera buboneye.
Mu ntangiro z’icyumweru gishize ubwo Paul Rusesabagina ukurikiranyweho [ashobora kuzajurira cyangwa Ubushinjacyaha bakajurira] ibyaha by’iterabwoba yahamywaga ibyaha bimwe agakatirwa gufungwa imyaka 25, u Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi yasohoye itangazo avuga ko Rusesabagina atahawe ubutabera buboneye.
Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko ubusanzwe Ubutabera bw’Igihugu runaka rufite ubwigenge, ari ubw’abanyagihugu ubwabo.
Ati “Ni cyo kwigenga kw’Igihugu bisobanuye, Ababiligi urebye uko bagikomeza kwifata barakita u Rwanda nk’indagizo yabo cyangwa akarima kabo baragiye.”
Senateri Evode avuga kandi ko ibi babikora ku Gihugu nk’u Rwanda gifite umuduko uhanitse mu kuzamura inzego zacyo zose haba mu mibanire n’amahanga no mu zindi.
Agaruka ku bufasha u Rwanda rukomeje gutanga mu kugarura amahoro mu bihugu birimo ibibazo by’umutekano, akavuga ko ibi ari umurongo u Rwanda ruri guha Africa kuyoboka inzira yo kwishakamo ibisubizo aho gutegereza amahanga arimo na biriya bihugu byagiye bikoloniza bimwe mu bihugu bya Africa.
Ati “Ni Igihugu kiri gukora ibintu ubundi bari basanzwe bazi ko ari bo babifiteho ububasha gusa.”
Evode uvuga ko biriya bihugu binenga ubutabera bwahawe Rusesabagina bikwiye guhumuka bikareba amahitamo akwiye niba bikwiye kubana n’uyu munyabyaha cyangwa n’u Rwanda nk’Igihugu gifite icyerekezo, avuga ko imibanire y’ibihugu ishingira ku nyungu.
Avuga ko u Rwanda rufite uko rubana n’ibindi bihugu hashingiwe kuri izi nyungu kandi ko “rwiteguye kubana n’Igihugu icyo ari cyo cyose kibishaka ariko mu bwubahane.”
Avuga ko muri ubwo bwubahane, u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kudaha icyuho igihugu cyashaka kurukanga nk’uko byakomeje kugaragazwa na biriya bihugu by’ibihangange.
Ati “Iyi Politiki ya Cishwaha bamenyereje Africa, u Rwanda ntabwo ruyikozwa.”
Akavuga ko urubanza rwa Rusesabagina rukwiye kubera isomo ababa bahirahira kuzakora nk’ibye cyangwa ababashyigikiye.
UKWEZI.RW