AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB ivuga ko Rashid nakomeza kwanga kwitaba hazakorwa ibiteganywa n’amategeko

RIB ivuga ko Rashid nakomeza kwanga kwitaba hazakorwa ibiteganywa n’amategeko
28-10-2021 saa 08:43' | By Editor | Yasomwe n'abantu 928 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko umunyapolitiki Hakuzimana Abdou Rashid atitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira, umuvugizi w’uru rwego Dr Murangira Thierry avuga ko nakomeza kutitaba hazakorwa ibiteganywa n’amategeko.

Hakuzimana Abdou Rashid yari yahamagajwe tariki 25 Ukwakira ubwo yohererezwaga inyandiko ihamagara yamusabaga kwitaba ku biro bikuru bya RIB ejo hashize tariki 27 Ukwakira, gusa ngo umunsi warinze urangira uriya mugabo atahakandagiye.

Icyakora yamenyesheje ruriya rwego ko impamvu atarwitabye ari uko atarabona Umunyamategeko ugomba kuzamwunganira mu ibazwa rye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, avuga ko Rashid “Yahise yongera guhamagazwa ku wa Kane, tariki ya 28 Ukwakira 2021 ndetse ibaruwa imuhamagaza yayibonye.”

Dr Murangira avuga ko ko Hakuzimana Rashid ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha ariko ko bifitanye isano n’iperereza amaze iminsi akorwaho.

Yagize ati “Natitaba nk’uko byagenze, turakora icyo amategeko ateganya.”

Si ubwa mbere Rashid ahamagajwe na RIB ngo ntahite yitaba kuko mu kwezi gushize yitabye uru rwego nyuma yo guhamagazwa inshuro eshatu.

Ubwo yahamagarwaga bwa mbere, yagombaga kwitaba tariki 01 Nzeri 2021 gusa inyandiko imuhamagaza yari yanditseho ko yanditswe tariki 31 Nzeri 2021 [bashakaga kwandika 31 Kanama 2021] mu gihe ubusanze ukwezi kwa Cyenda kugira iminsi 30 ndetse ko icyo gihe iyo tariki yari taragera.

Icyo gihe Rashid yari yanenze ruriya rwego agira ati “Njye nk’Umunyapolitiki ntabwo nzemera akajagari mu gihugu, urumva ko iyo tariki ntabwo iragera. 31 z’ukwezi kwa cyenda 2021 nta nubwo ibaho kubera ko ukwezi kwa cyenda kugira iminsi 30 urumva rero ibyo ni akajagari kari mu buyobozi bwa RIB kandi ikibabaje ni uko ari kuri RIB yo ku rwego rw’Igihugu.”

Yahise yohererezwa indi nyandiko imuhamagaza ko agomba kwitaba tariki 02 Nzeri 2021 ariko na bwo ntiyitabye aho yavugaga ko bimutunguye na none yohererezwa indi yo yitabye tariki 03 Nzeri 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA