AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi uherutse koherezwa na USA

RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi uherutse koherezwa na USA
21-04-2021 saa 17:34' | By Editor | Yasomwe n'abantu 788 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko uyu munsi rwashyikirije Ubushinjacyaha Dosiye ya Munyenyezi Beatrice ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Munyenyezi Beatrice woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America tariki ya 15 Mata 2021 nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yari yakatiwe n’urukiko rwo muri kiriya gihugu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kubeshya ubwo yashakaga ubwenegihugu bwa kiriya gihugu.

Uyu Munyenyezi Beatrice ubu ufungiye mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

Ibi byaha akekwaho byakorewe mu cyahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare ubwo uyu Munyenyezi akaba n’umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango mu butegetsi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimwe mu bikorwa avugwaho yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuba ubwe yarabaga ari kuri za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi.

Avugwaho kandi kuba yarafataga Abatutsikazi akabaha Interahamwe zikabasambanya, hakaba hari n’uwo bivugwa ko yahagarikiye zikamusambanya ubundi agahita amwirasira n’imbunda ntoya.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA