Nyuma y’amatora Rusange y’abadepite, kuri uyu wa 4 Nzeri 2018 mu Gihugu hose, habaye amatora y’abagore 24 bagize 30% by’abagore bazaba bagize Inteko ishinga amategeko, maze ab’i Rulindo bishimira uruhare bagize mu kwitorera abagore babahagarariye mu Nteko, babasaba kutazageramo ngo biturize gusa.
Mu karere ka Rulindo, aya matora yabereye kuri Site ya E.P Tumba Publique, ahatoreye abagize inteko itora y’Akagali ka Barari mu murenge wa TUMBA.
Bamwe mu bagore bari bagize inteko itora baganiriye n’umunyamakuru wa Ukwezi.com batangaje ko batoye bakurikije imigabo n’imigambi bagiye bumvana abakandida.
Bavuze ko badakeneye abagore bajya mu nteko kwishimisha no kwiyicarira gusa aho gukora akazi k’ubuvugizi ku bagore muri rusange.
Nyirabagenzi Domina yagize ati ”Twitoreye abagore bahamije imigabo n’imigambi twumva bazashobora kwesa, kuko twifuza ko umugore akomeza gukataza mu iterambere, agakomeza no gusigasira ibyagezweho muri manda ishize.”
Uyu mugore ashima uburyo 30% by’abagore bari bagize Inteko muri manda icyuye igihe, bashoboye gufasha abagore bo mu byaro babakorera ubuvugizi butuma bizerwa mu bigo by’imari n’amabanki bakagirirwa icyizere, binatuma batinyuka kuguza amafaranga bibumbira mu makoperative bateza imbere.
Umurisa Viviane, aba muri Njyanama y’Umurenge wa Tumba, nawe yasabye abagiriwe icyizere kuzashyira mu bikorwa ibyo basezeranyije abanyarwanda ubwo bagaragazaga imigabo n’imigambi.
Yagize ati “Turashaka ko umuntu dutoye atajya kwicara mu nteko gusa…., ahubwo agomba kuvugira abagore bagakomeza kwiteza imbere.”
Umuyobozi wa site ya E.P Tumba Publique , Uwimana Theoneste, yatangaje ko abakandida depite bashoboye kuza kwiyamamaza uko ari 22, ku buryo nta muturage n’umwe ushobora kuba yatoye uwo atazi cyangwa atazi imigabo n’imigambi ye, kandi ngo nta mpungenge bafite y’amajwi y’imfabusa.
Mu ntara y’Amajyaruguru hiyamamarije abagore 22 hashakwamo abadepite 4, mu gihe Intara y’ Uburasirazuba, Uburengerazuba n’Amajyepfo zigomba kuvamo 6 muri buri Ntara. Umujyi wa Kigali wemerewe abadepite 2, bose bakaba bahura n’abadepite 24 bagize 30% by’icyiciro cyihariye cy’abagore bazaba bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Abakandida bagira amahirwe yo gutorwa muri iki cyiciro, bazakora akazi kabo mu Nteko mu gihe kingana na manda y’imyaka 5 , izarangira muri 2023.
Abagore bagize inteko itora muri Rulindo basabye abazatorwa kutazabatenguha