AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Sano James wayoboraga WASAC yagizwe umwere n’urukiko

Sano James wayoboraga WASAC yagizwe umwere n’urukiko
29-12-2017 saa 16:30' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2156 | Ibitekerezo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagize umwere Sano James wayoboraga Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) wari ukurikiranweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

James Sano wakuwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa WASAC ku itegeko rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame hanyuma mu gihe gito agahita atabwa muri yombi kubera ibyaha yari akurikiranyweho, uyu munsi nibwo urukiko rwamuhanaguyeho ibyaha yaregwaga rumugira umwere

Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel, yemeje ko umwanzuro w’urubanza rwaregwagamo Sano James rwasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ukuboza 2017, maze agirwa umwere.

Tariki 02 Nzeri 2017, nibwo mu biro bya Minisitiri w’Intebe y’u Rwanda hasohotse itangazo
ryari ryasinyweho n’Umukuru w’igihugu ryavugaga ko Sano James wayoboraga ikigo cy’amazi, isuku n’isukura WASAC yakuwe kuri iyo mirimo ndetse ahita asimbuzwa undi.

Icyo gihe akivanwa ku buyobozi yahise atabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu itangira kumukoraho iperereza ku byaha bibiri yari akurikiranweho birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sano James yaburanaga afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye mu Murenge wa Mageragere .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA