Nyuma y’uko Mucyo Jean De Dieu wari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatabarutse kuwa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016 azize urupfu rutunguranye, Komisiyo y’amatora yatangiye igikorwa cy’amatora y’uzamusimbura kuri uyu mwanya, akinjira muri Sena y’u Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo.
Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, tariki 19 Ukwakira 2016, rivuga ko iyi Komisiyo imenyesha abantu bose bujuje ibyangombwa ko hateganyijwe amatora yo gusimbura Umusenateri utorerwa mu Ntara y’Amajyepfo, amatora akaba ateganyijwe tariki ya Mbere Ukuboza 2016, ariko kwakira kandidatire z’abashaka guhatanira uyu mwanya byo bikaba bizatangira tariki 25 z’uku kwezi k’Ukwakira, hanyuma bikazarangira tariki 31 Ugushyingo 2016, ku cyicaro cy’iyi Komisiyo.
Nk’uko biteganywa n’ingingo y’117 y’Itegeko No 27/2010 ryo kuwa 19 Kanama 2010 rigenga amatora, Umusenateri agomba kuba ari Umunyarwanda w’indakemwa, afite nibura impamyabumenyi ihanitse cyangwa ihwanye na yo, cyangwa yarakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru, muri Leta cyangwa mu bikorera. Agomba kuba kandi atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki, afite nibura imyaka 40 y’amavuko kandi atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu.
Umunyarwanda wese wujuje ibisabwa kandi wifuza guhatanira uyu mwanya w’umusenateri, agomba gutanga kandidatire iherekejwe n’amazina ye yose ahuye n’ari mu ndangamuntu, umwirondoro ugaragaza itariki y’amavuko n’aho yavukiye, umwuga we n’aho atuye. Agomba no gutanga icyemezo cye cy’amavuko kitarengeje amezi atatu gitanzwe, agatanga amafoto ye abiri magufi y’amabara, fotokopi y’indangamuntu ye, icyemezo cye cy’ubutabera kitarengeje amezi atatu gitanzwe, ibyo byose bigaherekezwa n’icyemezo yashyizeho umukono cyangwa igikumwe gihamya ko inyandiko yasabwe kandi yatanze muri dosiye ye zihuje n’ukuri.
Nyakwigendera Hon. Mucyo Jean De Dieu ugiye gusimburwa kuri uyu mwanya yari muntu ki ?
Mucyo Jean de Dieu yavutse tariki 07/12/1961 ; avukira i Nyanza mu Majyepfo ariko ubundi Akomoka I Mbazi (Butare). Ni mwene Mucyowintore Thomas na Uzanyamaberuka Marciana, aba babyeyi ye bombi bitabye Imana akiri mu mashuri yisumbuye. Yarangije amashuri yisumbuye atinda kubona buruse, bitewe n’ikibazo cy’ivanguramoko ryari ryarashegeshe inzego nyinshi zirimo n’uburezi.
Mucyo Jean de Dieu yari yubatse, yashakanye na Uwimana Rose bakora ubukwe mu 1995 nyuma ya Jenoside. Yatabarutse afite abana bane, Umukobwa n’abahungu batatu. Umwana w’imfura yitwa Thierry Mucyo (Imyaka 20 y’amavuko), Clement Mucyo (Imyaka 19), Kelly Mucyo (Imyaka 16) na Herve Mucyo (imyaka 13). Aba bose bose yabise izina rya Mucyo kuko muri Jenoside bamwiciye umuryango bashaka ko izina rya Mucyo risibangana, nawe aharanira ko rizagumaho iteka.
Jean de Dieu Mucyo yatangiye kwiga amashuri abanza ahitwa I Save mu 1967, amashuri yisumbuye (icyiciro rusange) nayo ayigira I Save. Yarangije amashuri yisumbuye mu 1980 ahita abona akazi muri Minisiteri y’ubutabera, aho yakoraga mu birebana n’imishahara y’abakozi.
Ubwo yakoraga muri Minisiteri y’ubutabera, icyo gihe hari ikipe y’umukino w’amaboko wa Basket Mucyo yakinagamo, hari mu mwaka wa 1985. Uwari Minisitiri w’ubutabera witwaga Mugemana Jean Marie Vianney, yabajije Mucyo n’abandi bakozi ba Minisiteri y’Ubutabera impamvu batajya kwiga muri Kaminuza bamubwira ko babuze buruse, ahita yandikira Nsekarije wari Minisitiri w’uburezi, maze babona buruse nk’abakozi ba Minisiteri. Jean de Dieu Mucyo yahise ajya kwiga mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko.
Yatangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990. Yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters) mu mwaka wa 2012 mu bijyanye no gukumira Jenoside.
Benshi bo mu muryango wa Jean de Dieu Mucyo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, we yakorokeye muri Hotel des Mille Collines, ahava ajya mu gisirikare cy’ingabo z’u Rwanda, yiyunze ku ngabo za FPR Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu 1994 nibwo Jean de Dieu Mucyo yinjiye mu gisirikare cy’ingabo z’u Rwanda, ndetse nyuma yaje gukora muri Minisiteri y’Ingabo ariko akabifatanya no kwigisha Abajandarume ibijyanye n’amategeko, ibyo yabikoze kugera mu mpera za 1995 ariko muri Minisiteri y’Ingabo yari ashinzwe iby’amategeko n’ubutegetsi.
Mu 1995 hashyizweho Komisiyo yo kurwanya Jenoside ariko icyo gihe Mucyo yari ashinzwe ibyo gukora iperereza. Gusa ntibyatinze kuko baje gushaka ba diregiteri muri za Minisiteri, aza kwemererwa gukora ikizamini aragitsinda, ahabwa gukurira urwego rw’ubugenzacyaha muri Minisiteri y’Ubutabera. Muri 1997-1998 bamugize umucamanza wa gisirikare (Conseil de guerre) ariko icyo gihe yabifatanyaga no kuba diregiteri muri Minisiteri y’Ubutabera.
Mucyo Jean de Dieu yagizwe Minisitiri w’Ubutabera muri Gashyantare 1999, ariko icyo gihe yari akiri Diregiteri muri Minisiteri y’Ubutabera, ndetse yari akiri n’umusirikare. Yatunguwe no guhamagarwa, bamubwira ko ajya kubonana na Perezida Pasiteri Bizimungu wari Umukuru w’igihugu icyo gihe, nawe amwumvisha ko basanze ari umuntu washobora kuba Minisitiri w’Ubutabera.
Mucyo Jean de Dieu yavuye mu gisirikare afite ipeti rya Kapiteni, hari mu mwaka wa 2003. Ntiyagombaga gukomeza kuba umusirikare kuko yagombaga kujya mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame.
Imirimo yose yakoze :
1980-1985 : Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi
1991-1994 : UNICEF na DAF muri EMUJECO
1994-2003 : Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni
1995-1999 : Diregiteri muri Minijuste, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare
1999-2003 : Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego
2003-2006 : Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika
2006-2007 : Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside
2008-2015 : Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
2015-2016 : Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda