AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Twagiramungu Faustin ‘Rukokoma’ yakijweho umuriro kubera gusaba Leta y’u Rwanda kurekura Cyuma

Twagiramungu Faustin ‘Rukokoma’ yakijweho umuriro kubera gusaba Leta y’u Rwanda kurekura Cyuma
12-11-2021 saa 16:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3491 | Ibitekerezo

Faustin Twagiramungu uzwi nka Rukokoma wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ubu uba mu buhungiro, yanditse ubutumwa kuri Twitter asaba Leta y’u Rwanda kurekura Cyuma Hassan, none abakoresha uru rubuga bakomeje kumusubiza ku bwinshi bamwibutsa ko akomeje guhemukira abana b’u Rwanda abayobya.

Uyu munyapoliki wo hambere wagiye anenga ubutegetsi bwose bwabayeho amaze guca akenge, yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ishyaka rye RDI ryamaganye iby’ifungwa rya Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan.

Twagiramungu Faustin muri ubu butumwa yagize ati “Nk’umuyobozi wa RDI, no mu izina ry’abarwanashyaka baryo, ndasaba Leta y’u Rwanda kurekura umunyamakuru "wa rubanda" Niyonsenga Dieudonné ufunzwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Ubu butumwa bwa Faustin Twagiramungu wamamaye nka Rukokoma, bwagiye busubizwa na benshi bamwibutsa ko Ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga kandi ko bukorera mu mucyo bukaba bunagendera ku mategeko.

Uyu musaza wabaye Minisitiri w’Intebe akaza guhungira ku Mugabane w’u Burayi, yagiye anengwa na benshi kubera Politiki yumvikanamo amagambo y’amacakubiri no gukongeza ingengabitekerezo itanoze.

Mu basubije buriya butumwa bwe, harimo Fred Mufulukye wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ubu usigaye uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco wamusabye kudakomeza kuroha abana.

Yagize ati “Ariko Faustin Twagiramungu rwose waretse kujya ushuka abana b’u Rawnda gukora ibyaha nyuma bakabibazwa wowe wigaramiye ? Iyo utekereje abo washyutse bose, haba hari nibura umwe ufite icyo yungutse koko ? Cyokora n’abataramenya ikinyoma n’ingengabitekerezo byawe na bo bafite ikibazo.”

Uwitwa Nganji Sekamana na we yasubije Twagiramungu agira ati “Ndi wowe nahita njya mu ishyamba nkinjirira Nyungwe nkajya kumubohoza !!! Urugambo gusa ! Niba umukunze se waje ukamubanisha muri gereza atazagira irungu mama we, yego yewe !”

Uwitwa Mugabarigira na we yagize ati “Ni kenshi twagusabye ngo reka gusaza wanduranyije cyane ariko ntiwumva, ukomeje gushora urubyiruko mu bibi ingaruka zikarugeraho wigaramiye, ese ko utaroshya abo wibyariye ahubwo ugakomeza gushora rubanda nk’uko ubita ? Muri MDR mwaririmbaga ko Kinani ashukana none wamusigariyeho ?”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA