AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda na Denmark basinye amasezerano arimo ibirebana no gukemura ibibazo by’abimukira

U Rwanda na Denmark basinye amasezerano arimo ibirebana no gukemura ibibazo by’abimukira
27-04-2021 saa 11:09' | By Editor | Yasomwe n'abantu 311 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Denmark zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye zirimo ibyerekeje kwakira no kwita ku bibazo by’abimukira n’impunzi.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mata 2021, ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

Prof. Nshuti Manasseh yari kumwe kandi Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi no gukumira ibiza, Kayisire Marie Solange n’Umuyobozi mukuru w’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka Regis Gatarayiha.

Naho ku ruhande rwa Guverinoma ya Denmark, yashyizweho umukono na Minisitiri w’ubufatanye mu iterambere Flemming Moller Mortensen wari kumwe na Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka Mattias Tesfaye.

Ni amasezerano anagamije kuzafasha ibihugu byombi mu gukemura imbogamizi abimukira n’impunzi bahura na byo hirya no hino ku isi.

Mu masezerano mu bya politiki harimo uburyo bwo guteza imbere umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye mu bucuruzi, ikoranabuhanga, ishoramari, kubungabunga ibidukikije n’ubutabera mu guhererekanya abanyabyaha.

Aya masezerano arimo ibirebana no kwita ku bimukira n’impunzi, asinywe mu gihe Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryangon w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi yari ari mu Rwanda aho yanashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yita ku mpunzi n’abimukira bari ku butaka bw’iki gihugu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA